Perezida wa FERWAFA yakoze igikorwa cyakoze ku mitima ya benshi ,abakinnyi baremera akaguru gacike

 

 

Shema Ngoga Fabrice Perezida w’ Ishyirahamwe ry’ Umupira w’ Amaguru mu Rwanda, yatunguye abakinnyi b’ ikipe y’ igihugu Amavubi abishyura ibirarane by’ agahimbazamusyi bingana na miliyoni 75 Frw ,iki ni igikorwa cyakoze benshi ku mitima.

Shema Ngoga Fabrice, ibi yabikoze mu ijoro ryo ku wa Kane Nzeri 2025 Aho yaganiraga n’ Abakinnyi bafasha ejo ku wa Gatandatu muri Nigeria mu gushaka itika y’ igikombe cy’ Isi cya 2026, yababwiye ko mu bibazo bafite mu rwego rwo kwitegura uyu mukino hari ibyo agiye gukemura.

Kimwe mu byo yahereyeho ni agahimbazamusyi ko muri 2025 abakinnyi na staff batabonye.Ni ako kunganya na Lesotho 1-1, yababwiye ko abari muri Nigeria bagiye guhita bayahabwa mu ntoki abandi badahari bakazayabona kuri uyu wa Gatanu.Aya mafaranga yose hamwe bagomba kwishyurwa akaba agera kuri miliyoni 75 Frw. Yababwiye ibibararane byo muri 2024 nabyo bazabibona vuba.