Perezida w’ u Burundi Ndayishimiye yatangiye kwishimira uburyo batangiye kurya ku ifaranga riturutse mu bucukuzi bw’ amabuye

Amadolari ya Amerika 6.844.000 (miliyoni 6.834 USD) yamaze kugera mu isanduku ya leta mu Burundi aturutse mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro nk’uko byemejwe na Perezida Ndayishimiye.

Radio na Televiziyo by’u Burundi byavuze ko nyuma y’iminsi ijana Perezida wa Repubulika, General Evaritse Ndayishimiye, yiyemeje gukurikiranira hafi ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, yatangaje mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Gatanu, itariki ya 14 Ugushyingo 2025, ko amafaranga yinjijwe agera kuri 6.844.000 y’amadolari ya Amerika.

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi yerekanye kandi ko hamenyekanye ahandi hantu 29 hacukurwa amabuye y’agaciro, 13 muri ho hakaba haratangiye gukora.Yakomeje asobanura ko kugeza ubu, mu Burundi hamaze kuvumburwa ubwoko 27 bw’amabuye y’agaciro.