Perezida w’ u Burundi Ndayishimiye yagiye gutera ingabo mu bitugu mugenzi wa Tanzania Samia Suluhu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 03 Ugushyingo 2025 , nibwo Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yageze mu mujyi wa Dodoma , aho yitabiriye ibirori byo kurahiza Samia Suluhu Hassan, wongeye gutorerwa kuyobora Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzania.Nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Perezida w’u Burundi mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa mbere, uru ruzinduko rugamije gushimangira ubucuti n’imikoranire isanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Amatora yabaye ku wa 29 Ukwakira 2025, yasize Samia Suluhu Hassan yegukanye intsinzi ku majwi 98%, ariko anasiga imvururu zagaragaye mu bice bimwe na bimwe by’igihugu, aho abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashinje Komisiyo y’Amatora kutubahiriza amahame y’ubwisanzure n’ubutabera.

Ibirori byo kurahira biteganyijwe ko biri bwitabirwe n’abayobozi batandukanye bo mu karere, barimo n’abakuru b’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba. Perezida Ndayishimiye yitabiriye ibi birori nk’ikimenyetso cy’ubufatanye hagati ya Bujumbura na Dodoma, ndetse nk’uburyo bwo gushimangira amahoro n’ubufatanye mu karere.

Perezida Samia Suluhu Hassan, wungirije Perezida John Pombe Magufuli kugeza mu 2021, yabaye umugore wa mbere uyoboye Tanzania. Yiyemeje gukomeza politiki ivuguruye, kwimakaza uburinganire, n’iterambere rishingiye ku bufatanye mpuzamahanga.