Perezida Tshisekedi  yohereje  Abajenerali kurinda Uvira M23 yikangamo ,bitewe n’ ibikoresho bamanukanye

Brig. Gen. Ilunga Kabamba Jean-Jacques na Brig. Gen. Amuli Civiri bageze mu mujyi wa Uvira baturutse i Bujumbura mu Burundi, aho boherejwe na Perezida Tshisekedi gufata inshingano zo kurinda uwo mujyi.Aba basirikare bakuru mu ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) bageze i Uvira ku wa 22 Ukwakira 2025, banyuze ku mupaka wa Kavimvira.

Brig. Gen. Ilunga Kabamba Jean-Jacques yoherejwe muri uyu mujyi nk’Umugaba w’Ingabo wa 33e Région Militaire, mu gihe mugenzi we yahawe inshingano zo kuyobora ibikorwa bya Operasiyo Sokola 2 muri Kivu y’Amajyepfo.

Kabamba yahawe izi nshingano nyuma y’urupfu rwa Brig. Gen. Mwaku Mbuluku Jean-Daniel wapfuye mu kwezi kwa Kanama.Ni mu gihe Brig. Gen. Amuli yasimbuye Mwehu Lumbu Evariste, wari wahawe izi nshingano nyuma y’aho Brig. Gen. Olivier Gasita yirukanwe muri uyu mujyi.

Gasita wo mu bwoko bw’Abanyamurenge yirukanywe muri Uvira nyuma y’imyigaragambyo yaguyemo n’abantu, yashinjwe gukorana na M23.Kugeza magingo aya, ubutegetsi bwa Kongo buragaragaza ko butifuza ko umujyi wa Uvira ugwa mu biganza bya M23, ari yo mpamvu FARDC yarunze ingabo nyinshi muri uwo mujyi, zirimo n’iz’Abarundi.Ni mu gihe abarwanyi ba AFC/M23 bavuga ko isaha n’isaha bashobora kwigarurira uyu mujyi, ubu urimo akavuyo k’abarwanyi biganjemo abo muri Wazalendo na FARDC, badahwema gukozanyaho.

KGLNEWS.COM