Perezida Tshisekedi yatunguranye avuga ibihugu byamufashije mu ntambara muri byo Uburundi ntiburimo

Mu nama mpuzamahanga ya Global Gateway Forum, perezida Tchisekedi yarimo mu Bubiligi yashimye byimazeyo ibihugu byamufashije kurwanya umutwe wa AFC/M23.Perezida Felix Tchisekedi ubwo yari mu nama mpuzamahanga mu Bubiligi yashimiye ibihugu byamufashije mu ntambara ahanganyemo n’umutwe wa AFC/M23 aho yashimiye Afurika yepfo , Tanzaniya ndetse na Malawi.

Ibi bikaba byababaje abarundi batishimiye uburyo Tchisekedi buri gihe iyo afashe ijambo atajya ashimira igihugu cy’Uburundi nyamara aricyo gifite ingabo nyinshi muri Congo, cyahatakarije abasirikare benshi ndetse bamwe bagafatirwa ku rugamba aho umutwe wa AFC/M23 ufite imfungwa z’intambara z’abarundi nyinshi.Impirimbanyi zirengera uburenganzira bwa muntu mu Burundi zikurikirana ibikorwa by’ingabo zabo muri Congo, zibaza impamvu perezida Tchisekedi mubo atajya ashima harimo ingabo z’u Burundi na nubu zikiri muri Congo.

Mu bandi Tchisekedi adashima, ni abacanshuro bivugwa ko bahembwa akayabo bigahura rero n’impamvu adashima igisirikare cy’u Burundi kubera amafaranga bivugwa yishyura leta, bityo bikaba bivuze ko igisirikare cy’u Burundi gifatwa nk’abacanshuro bose bari muri Congo.Impirimbanyi y’Uburenganzira bwa muntu mu Burundi Pacifique Nininahazwe avuga ko iyo abasirikare bapfiriye mu mashyamba ya Congo ntawumenya irengero ryabo. Ndetse ngo ntibunamirwa na Leta ya Congo niy’u Burundi , nyamara mu gihe abasirikare b’Afrika y’epfo, Malawi cyangwa Tanzania baguye muri iyo ntambara bo basezerewe mu cyubahiro mu muhango wo kubashyingura.
U Burundi bumaze imyaka ibiri muri Congo aho bwagiye gufasha ubutegetsi bwa Kinshasa kwivuna umutwe wa AFC/M23. Gusa abatekereza ku  bibera muri Congo bakagaragaza ko igisirikare cy’u Burundi kitigeze kigera ku ntego zakijyanye.
Ibi bigahura nibyo perezida Evariste Ndayishimiye yigeze kuvuga ko gutsindwa intambara muri Congo byabazwa Kinshasa bo batumiwe.