Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Perezida Tshisekedi yari yatanze akayabo k’ amafaranga ku Ingabo z’ u Burundi ubundi zikubitwa bikomeye na M23

 

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko Perezida Tshisekedi yari yemereye mugenzi we w’ u Burundi Perezida Ndayishimiye Evariste ,akayabo k’ amafaranga ku Ingabo z’ u Burundi.

Kuri ubu Intambara ikomeje kubica bigacika mu Burasirazuba bwa Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yatumye amasezerano ya Perezida Tshisekedi wa RDC na Mugenzi we Ndayishimiye Evariste avugisha benshi, nyuma yaho Igisikare cy’ Igihugu cye cyinyije muri iyi ntambara gufasha icya Congo kurwanya abarwanyi ba M23 ,ariko bagakubitwa bikomeye.

Amakuru avuga ko Ibihugu byombi byagiranye amasezerano y’ ibanga ajyanye n’ ubufatanye mu byagisirikare.

Ni amasezerano yari agamije gushyira Ingabo z’ u Burundi mu Ntara ya Kivu y’ Amajyaruguru kugira ngo zifashe iza Congo kurwanya abarwanyi ba M23. Icyo gihe rero Perezida Tshisekedi yemeye gutanga inkunga igizwe n’ amafaranga n’ ibikoresho by’ Intambara kugira ngo Ingabo z’ u Burundi zikomeze urugamba.

Binyuze mu masezerano , Perezida Tshisekedi yahaye Ndayishimiye miliyoni 5 Z’ amadorari y’ Amerika nk’ Ishimwe.

Perezida Tshisekedi kandi yagombaga guha buri musirikare w’ u Burundi ubarizwa muri Congo amafaranga ahwanye n’ amadorari 5000. Ariko ibi byaje kugaragara ko atageze ku basirikare kuko bivugwa ko amafaranga yajyaga kwa Ndayishimiye ubwe ndetse n’ abandi bo hafi ye bake,naho Abasirikare bagakomeza guhembwa ayo bahembwaga mu Burundi.

Ngo Perezida Ndayishimiye yari yizeye ko Ingabo ze zizagera ku ntego mu buryo bworoshye ,ariko byaje kumugaragarira ko Bitaro byoroshye kurwanya umutwe wa M23. Ndetse kandi nyuma yaho Ingabo z’ u Burundi zitsinzwe muri Kivu y’ Amajyaruguru, yabaye ngombwa ko zoherezwa no muri Kivu y’ Amajyepfo ,nanone naho M23 irazijubita kubi yo ikomeza kwagura ibirindiro byayo.

Nyuma y’ aho abonye ko Ingabo ze zitari gutsinda urugamba nk’ uko yari abyiteze yigiye inama yo kuvana ingabo ze muri RDC. Kubera amasezerano yagiranye na Tshisekedi ndetse n’ inyungu yagiye abikuramo ,byamubereye ikibazo kuzivanayo. Binavugwa ko ibi byateje n’ umwuka mubi hagati mu Burundi ,ahanini mu bategetsi, kuri ubwo rero amasezerano y’ i gisirikare hagati ya Perezida Tshisekedi na mugenzi we Ndayishimiye w’ u Burundi yagize uruhare rukomeye mu Burasirazuba bwa RDC. Gusa yari agamije guhashya umutwe wa M23 ariko bigenda uko bitari byitezwe ,Ingabo z’ u Burundi n’ iza Congo Kinshasa zihura n’ akaga gakomeye ko gutsindwa no gukoza izoni Abakuru b’ Ibihugu byabo.

Related posts