Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Perezida Paul Kagame yifatanyije n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu Nama ya Kabiri idasanzwe y’Ihuriro ry’Urwego rushinzwe kugenzura imiterere y’Imiyoborere muri Afurika.

Amakuru yaranze umunsi tugiye kuyahera mu Rwanda.

 – Kuri uyu wa Kane, tariki 28 Nyakanga 2022, Perezida Kagame yifatanyije n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu Nama ya Kabiri idasanzwe y’Ihuriro ry’Urwego rushinzwe kugenzura imiterere y’Imiyoborere muri Afurika.

Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, iyobowe na Perezida wa Sierra Leone, Julius Maada Bio, ari na we wahawe ubuyobozi mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.

Iyi nama izwi nka APRM (African Peer Review Mechanism) yavutse mu 2003 ishinzwe n’Ihuriro ry’Ibihugu bya Afurika rigamije Ubufatanye mu Iterambere (NEPAD), aho yahawe inshingano yo kugenzura imiyoborere mu nzego zitandukanye ku mugabane kugira ngo igire iterambere rirambye.

– Mukarere ka Nyagatare hari kubera umwiherero w’Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe wa Sena  ugamije kungurana ibitekerezo ku buryo bwabafasha kurushaho kuzuza inshingano zabo.

Uyu mwiherero uzamara iminsi itatu watangiye kuwa 27- 30 Nyakanga 2022. Sena yatangaje ko ugamije kungurana ibitekerezo ku buryo Abasenateri barushaho kunoza uko bashyira mu bikorwa inshingano zabo.

– Banki ya Kigali yashyikirije Umuryango wita kubana b’Abakobwa wa ’I Matter Initiative’ inkunga ya miliyoni 16.760.000 Frw azakoreshwa mu gufasha abakobwa baturuka mu miryango itishoboye kubona ‘cotex’ bakoresha igihe bari mu mihango.

Iyi nkunga izafasha I Matter Initiative mu mushinga wayo wo kugeza ibikoresho by’isuku byifashishwa mu bihe by’imihango ku bana b’abakobwa badafite ubushobozi bwo kubibona. Yatanzwe na Banki ya Kigali kuri uyu wa Kane, tariki 28 Nyakanga 2022.

-Itsinda ry’Abarundikazi baje mu Rwanda, mu rwego rwo kumenya uburyo Abanyarwandakazi bakoresheje kugira ngo babashe kugira umubare munini mu nzego z’ubuyobozi zirimo n’izifata ibyemezo.

Ibi babigarutseho ku mugoroba wo ku wa 27 Nyakanga 2022, mu biganiro byabahuje n’itsinda ry’Abarundikazi bibumbiye mu muryango uharanira iterambere ry’Abarundikazi aho baje mu Rwanda mu rugendoshuri, kwigira ku byo Igihugu kimaze kugeraho.

Ibi biganiro bihuje itsinda ry’aba bagore bo mu Rwanda n’abari mu rugendoshuri biri kubera kuri reseau de femmes mu mujyi wa Kigali, biri kurebera hamwe urugendo rw’umugore mu iterambere ry’umugore, aho u Rwanda rumaze gutera intambwe nini aho bigaragarira mu mibare igaragaza abari mu nzego zifata ibyemezo.

–  Bamwe mu bacuruza imiti yo kwa muganga barishimira ko leta yabavaniyeho imisoro kuri ibyo bicuruzwa

Hanze y’u Rwanda

– Ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, MONUSCO, bwemeje ko abantu bane bapfuye bishwe n’amashanyarazi mu mujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Epfo.

 Mu butumwa MONUSCO yanyujije kuri Twitter, yavuze ko ibyo byabaye ku wa gatatu, hafi y’ikigo cyayo cyo muri uwo mujyi cy’abasirikare bo muri Pakistan.

Guverineri Théo Ngwabidje wa Kivu y’Epfo yavuze ko iyo mpanuka yatewe n’urusinga rw’amashanyarazi rwaguye, ndetse ko hagiye gukorwa amaperereza ngo hamenyekane icyabiteye.

-Ubutegetsi bwa Joe Biden bwatanze ubusabe bukomeye bwo kugarura abanyamerika babiri bafungiye mu Burusiya, nk’uko byemejwe n’ububanyi n’amahanga bwa Amerika.

Amakuru aravuga ko Moscow yifuza kugurana umukinnyi w’umugore wa Basketball witwa Brittney Griner ifunze, igahabwa umurusiya wahamijwe gucuruza intwaro Viktor Bout ufunzwe na Washington. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Amerika Anthony Blinken yavuze ko mu cyumweru gitaha ibi ashobora kubiganiraho kuri telephone na mugenzi we Sergei Lavrov w’Uburusiya.

Related posts