Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Perezida Paul Kagame yatangaje ko Abanyarwanda badashobora kubaho nk’uko abandi babyifuza.

Ibi yabivuze ubwo yatangizaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iri kubera muri Kigali Convention Centre kuri uyu wa 23 Mutarama 2024.

Yagize Ati: “Twebwe nk’u Rwanda ntabwo twashobora kubaho nk’ukuntu bamwe babaho cyangwa ibyo duhora turwana na byo. Dufite ibibazo by’umwihariko. Turi agahugu gato, ubukungu bwacu ntitubufite uko twabwifuza, ni buto ariko nta bantu baba bato keretse iyo ubyigize, keretse iyo ubishaka ko ari ko uba.”

Yakomeje avuga ati:“Wigize umuntu uzajya uhora usabiriza, uzajye usabiriza. Niwigira ikigoryi, uzaba ikigoryi rwose. Ariko njye, ibyo mvuga n’abo mbwira, nari nzi ko u Rwanda dufite icyo dushaka kuba cyo kandi gishoboka nk’uko no mu myaka 30 ishize byagaragaye ko abantu bashobora kuva ikuzimu, nk’uko twavuye ikuzimu tukongera tukaba abantu. Ntabwo bipfa kuza gusa , nta muntu uza ngo abiguhe. Biva mu byo ukora, biva mu byo ushaka, uko witwara.”

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 19 izamara iminsi ibiri aho izasozwa kuri uyu wa 24 Mutarama 2024.

Related posts