Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Perezida Paul Kagame yasubije abibaza nimba azongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda muri 2024

Kuri uyu wa gatanu Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ubwo yaganiraga n’umunyamakuru Mark Palerman w’ikinyamakuru France 24 yabajijwe ikibazo kibazwa na benshi nimba yifuza kongera kuyobora iki gihugu muri manda yaba ari iya kane kuri we. Umukuru w’igihugu Paul Kagame yasubije abibaza nimba azongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda ko binashobotse yakongera kuyobora iki gihugu mu myaka yindi 20 iri imbere.

Ni mu kiganiro kirere yagiranye n’iki kinyamakuru cyo mu Bufaransa aho yasubije ibibazo byinshi by’uyu munyamakuru. Mu byo yabajijwe hari aho umunyamakuru Marc Palermo yamubajije ati” Ese uzongera kwiyamamaza?”.

Perezida Kagame yamusubije agira ati ” Bibaye bikunda nakongeye nkayobora n’indi myaka 20 iri imbere, Jye nta kibazo mbifiteho. Perezida Kagame yongeyeho ko amatora ari amahitamo y’abaturage. Aya magambo y’umukuru w’igihugu arumvikanisha neza ko mu matora ateganyijwe muri 2024 aziyamamariza kuyobora u Rwanda muri manda izaba ari iya kane kuri we natorwa.

Paul Kagame ari kuyobora u Rwanda muri manda ye ya gatatu. Ni nyuma yo gutsinda amatora yo muri 2017 ku majwi 99% ni manda yiyamamarije nyuma y’uko abisabwe n’Abanyarwanda bifuzaga ko akomeza kubayobora, aba bandikiye inteko ishinga amategeko bayisaba ko ingingo yari mu itegeko nshinga yamubuzaga kwiyamamaza ihindurwa.

Related posts