Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yateye inkunga igitaramo cy’umuhanzi Mugisha Benjamin, uzwi nka The Ben, kizabera i Kampala ku wa 17 Gicurasi 2025. Ni inkuru yishimiwe cyane n’abategura iki gitaramo, barimo Fred, watangaje ko Museveni atahaye gusa ubufasha bw’amafaranga, ahubwo yanemeye kuzaba umushyitsi w’icyubahiro.
Iki gitaramo ni kimwe mu ruhererekane rw’ibitaramo bya The Ben byo kumenyekanisha album ye nshya Plenty Love, iriho indirimbo 12. Ni urugendo rudasanzwe kuri uyu muhanzi, kuko agarutse gutaramira mu gihugu yabayemo igihe kinini ari kumwe n’umuryango we.
Ubwo The Ben yataramiraga i Kigali ku wa 1 Mutarama 2025, yashimangiye ko Uganda ari igihugu gifite igisobanuro gikomeye kuri we, kuko ari ho yavukiye, anahamara imyaka myinshi mbere yo kujya muri Amerika. Yagize ati: “Uganda ni igice cy’ubuzima bwanjye, ni ho navukiye, ni ho nakuriye, ni igihugu nkunda.”
Mu butumwa bwatangajwe ku wa 24 Werurwe 2025, Fred yashimiye Perezida Museveni n’ubuyobozi bwa Uganda ku nkunga bagize mu gutegura iki gitaramo. Yagize ati: “Turashimira Nyakubahwa Perezida Museveni ku nkunga y’amafaranga yatanze kugira ngo iki gitaramo kibe. Twishimiye kandi ko yemeye kuzaba umushyitsi mukuru, bikaba ikimenyetso cy’ubuyobozi bushyigikira iterambere ry’ubuhanzi n’umuco.”
Iki gitaramo kizabera muri Kampala Serena Hotel, aho hitezwe ibihumbi by’abafana ba The Ben, ndetse kikazaba umwanya wo gusangira umuziki no gusabana n’abakunzi be. Nyuma yacyo, The Ben azakomereza ibitaramo muri Amerika, Australia n’ahandi, aho azakomeza kumenyekanisha album ye nshya.
Kuba Perezida Museveni yemeye gukorana na The Ben muri iki gikorwa, ni ikimenyetso gikomeye cy’uburyo ubuhanzi bukomeje guhabwa agaciro mu karere. Abakunzi b’umuziki wa The Ben na bo biteguye igitaramo cy’amateka!