Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Perezida Kagame yavuze ko ari igisubizo ku mpano z’abato, Perezida wa CAF atangazwa n’ubwiza bwayo! Ijambo ry’Abanyacyubahiro bafunguye ku mugaragaro Stade Amahoro ivuguruye

Ibihumbi by’Abanyarwarwanda bari bakoraniye mu muhango wo gufungura ku mugaragaro Stade Amahoro ivuguruye mu gikorwa kitabiriwe na Perezida w’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame ndetse na Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, Dr Patrice Motsepe.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere taliki 1 Nyakanga 2024, gihurirana n’Umunsi Ngarukamwaka u Rwanda rwizihizaho ubwigenge rwabonye mu 1962.

Mu ijambo riyifungura ku mugaragaro, Umukuru w’Igihugu maze gushimira abagize uruhare mu ivugururwa rw’iyi Stade barimo CAF na FIFA, yavuze ko iki ari igikorwaremezo kije gukemura ibibazo abafite impano mu guconga ruhago bahuraga nabyo, aboneraho kubasaba gushyiramo akabaraga mu nzira ibaganisha ku gasongero k’ubuhangange muri Ruhago.

Ati “Mu by’ukuri, ibi bizatuma tugumana Abana b’abanyempano ba mbere muri ruhago aho kubohereza hanze buri gihe, ariko n’ubundi abantu bazakomezanya uburenganzira bwo kujya aho bashaka gusa no mu rugo hagomba kuba hagaragara ahabugenewe wasanga iterambere ry’ibyo bashaka kuba bakora.”

Rero Patrice ndetse na mwe mwese ndashaka kubashimira ku bw’uyu munsi, umunsi w’agatangaza ku Rwanda no ku mupira w’amagauru,… ndetse tuzakomeza kugerageza gukora n’ibyiza birenze kuri ibi. Kuri ubu nta rwitwazo ruhari ku bakiri bato bafite impano yo guconga ruhago. ,… Mugomba gukora cyane, mugomba gukora neza, mugatuma tubarwa mu beza ku rwego rw’umugabane.”

Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, Dr Patrice Motsepe yashimye imiyoborere ya perezida Kagame utagira icyo asiga inyuma mu iterambere, maze avuga ko abona u Rwanda nk’igihugu kizaba igihangange muri ruhago.

Ati “Iyi ni imwe muri Stade nziza muri Afurika ndetse no ku Isi. Twebwe nk’Abanyarwanda, nk’Abanyafurika ibi bigomba kudutera ishema ndetse tugashimira Perezida Kagame ku bw’imiyoborere ye y’agatangaza, itumye tubona stade nziza. Ubutaha ninza hano, nshaka kuzabona Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ikina n’ikipe nziza muri Afurika. Reka nsoze mbabwira nti hamwe n’ubufasha bwanyu, urukundo rwanyu n’impano y’umupira z’amaguru dufite mu Rwanda, u Rwanda rugiye kuganza, u Rwanda ruzatsinda, u Rwanda ruzaba bamwe mu beza muri Afurika.”

Stade Amahoro nk’igikorwa cy’ishoramari rihambaye, yatangiye kuvugururwa mu ntangiriro za 2022, aho imirimo yose yo kuyivugurura yasojwe itwaye miliyari 160 z’amafaranga y’u Rwanda. Ni Stade yakuwe ku kwakira abantu ibihumbi 25, igezwa ku kwakira Ibihumbi 45 n’Abantu 705 bicaye neza.

Perezida Kagame na Perezida wa CAF Dr Patrice Motsepe bafunguye ku mugaragaro Stade Amahoro ivuguruye!
Perezida Kagame na Perezida Patrice Motsepe batangiza ku mugaragaro umukino APR FC yatsinzemo Police FC igitego 1-0

Related posts