Perezida wa Repubulika Paul Kagame,akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yasabye ba ofisiye bashya binjiye mu ngabo z’u Rwanda, guhora bazirikana ko inshingano ya mbere bafite ari ukurinda igihugu n’Abanyarwanda, birinda ko cyavogerwa n’abatagikunda.Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Ukwakira 2025, ubwo yatangaga ipeti rya Sous-Lieutenant ku bagera ku 1029 binjiye mu ngabo z’u Rwanda.Perezida Kagame yabanje gushimira umurava bagaragaje mu myitozo kugeza bahawe ipeti ndetse ashimira n’ababahaye imyitozo.
Umukuru w’Igihugu kandi yashimiye ibihugu by’inshuti byagize uruhare mu burezi buhabwa aba basirikare. Yanashimiye kandi ababyeyi n’imiryango kuba barashyigikiye icyemezo cy’abana babo cyo kwinjira mu ngabo.Perezida Kagame yabashimiye amahitamo bagize yo kwinjira mu ngabo z’u Rwanda, abibutsa ko bafite inshingano ikomeye yo kurinda igihugu.
Ati “ Kuba mwarahisemo uyu mwuga, turabishima cyane kandi bifite akamaro gakomeye igihugu cyacu. Kuri ba Ofisiye bashya, ni inshingano yo kurinda u Rwanda n’abanyarwanda, mugomba kuyuzuza uko bikwiye , iyo nshingano muyumva neza.”Yakomeje agira ati “ Turifuza ko mwarinda igihugu cy’u Rwanda n’abanyarwanda, n’abagituye. Abanyarwanda ni miliyoni 14 ubu ariko n’iyo zaba ari miliyoni , imwe, yaba ebyiri, eshatu ariko inshingano mufite ni ukugira igihugu kibe gifite umutekano uhagije, kitavogerwa n’abatagikunda,n’abatagishaka.
Turashaka amahoro, u Rwanda rurashaka amahoro, rwabuze amahoro imyaka myinshi mu bihe byashize. Ubu tumaze imyaka 31 igihugu cyongera kwiyubaka, cyubaka amahoro, cyubaka kubana neza hagati y’abanyarwanda n’abandi n’ibindi bihugu.Ni inshingano ikomeye buri wese agomba guhagurukira , akibigiramo uruhare.”
Perezida wa Repubulika yibukije ba ofosiye bashya ko umurimo bagiyemo usaba ikinyabupfura no kwitanga.Ati “Uruhare rwanyu mwebwe ba ofisiye muri hano, ruratangiye . Ni uruhare rubasaba byinshi, ni uruhare rubasaba kwitanga. Ni uruhare rubasaba ikinyabupfura, ni uruhare rubasa imyumvire myiza.Ni uruhare ruzabasaba kwitanga kugira ngo mwebwe ubwanyu mubeho neza, n’abanyu n’inshuti , mbese igihugu cyose kibone aho gihera gitera imbere mu majyambere.”
Perezida Kagame yavuze ko kuri ubu Isi iri guhinduka cyane bityo bakwiye kuba maso Yakomeje agira ati “ Ubu namwe mwinjiye mu bageragezwa ku buryo namwe mugomba kumenya uko mubyitwaramo, Isi yahinduka igana habi, ntibajyane muri iyo nzira,mukaguma mu nzira ibereye Abanyarwanda.Ubu igihe mumazemo cyarabateguye kugira ngo mutsinde ibibagerageza. Isi yahinduka, ntibajyane muri iyo nzira.
Kugira ngo uko gutsinda gushoboke , mugeze aho mushaka, mugomba gufata iya mbere, mukajyana n’igihe, igihe kitabajyanye. Kandi mugahora mwongera ubumenyi kugira ngo mubashe guhangana n’ibishya bishaka ubwo bumenyi.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko hakiri urugendo rurerure bityo hagikenewe ubushake n’imbaraga zo gukomeza kubaka igihugu.Yongeye kubasaba kuzirikana ko inshingano bafite ari iyo kurinda Abanyarwanda.Ati “ Mujye mwibuka ko inshingano yanyu abo muri uyu mwuga twese atari ukurinda gusa ibyo u Rwanda rumaze kugera ahubwo ni no kugira uruhare mu kubaka ibyo bigerwaho no kugira uruhare kubyubaka.
Igihugu gikomeye gifite umusingi gihagazeho, kigomba kuba gifite umutekano.Umutekano ni ngombwa, igihugu kigashingira ku mutekano kigatera imbere.”
Umukuru w’Igihugu yongeye kubibutsa ko gukorera abanyarwanda ari zo nshingano za mbere ndetse n’amahitamo yabo ya mbere, abibutsa ko ahazaza h’igihugu hari mu biganza byabo.Perezida Kagame yabasabye kwirinda imico mibi irimo ubusinzi, ibiyobyabwenge , n’indi mico idakwiriye.Ibirori byo gusoza aya masomo kuri aba basirikare byahujwe no kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 iri shuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako rimaze ritanga amasomo yo ku rwego rwa ba ofisiye bato.
Muri ba ofisiye bato 1 029 bahawe ipeti rya Sous-Lieutenant mu ngabo z’u Rwanda, 557 muri bo bize amasomo y’umwaka umwe, 248 bize amasomo y’igihe gito, abagera ku 182 bize amasomo y’igihe kirekire cy’imyaka ine na 42 bize mu mashuri ya gisirikare hanze y’u Rwanda.