Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Perezida Kagame ntiyumva uko Kigali Pelé Stadium idakinirwaho bitewe na ‘moteri’ idakora neza

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko hadakwiriye kuba harabayeho uburangare bwatumye Stade ya Kigali yitiriwe Pelé ibura moteri ‘generator’ icana amatara amurikira iyi Stade, none ikaba itabasha gukinirwaho mu gihe cy’ijoro.

Ni ibikubiye mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X kuri uyu wa Kane taliki 22 Kanama 2024, ubwo yasubizaga Umujyi wa Kigali wemezaga ko iyi Stade ifite ikibazo cya moteri idakora neza.

Icyabaye imbarutso y’ibi, ni umukino Rayon Sports yagombaga kwakiramo Amagaju kuri uyu wa Gatanu kuri Kigali Pelé Stadium saa Kumi n’Ebyiri zuzuye [18h00], ariko Umujyi wa Kigali wongera gushimangira ko nta mukino wahabera muri ayo masaha kubera icyo kibazo cy’amatara; bityo umukino uhindurirwa isaha ushyirwa saa Cyenda z’Umugoroba.

Uretse ibaruwa Umujyi wa Kigali wari wandikiye FERWAFA, babinyujije kuri X bongeye bagira bati “Iki kibazo ntabwo cyananiranye, kirimo gushakirwa umuti urambye. Uyu munsi moteri dufite muri Kigali Pelé Stadium ntabwo ibasha gucana amatara yose ngo ikibuga kibone bikwiriye ku buryo haba imikino ya ninjoro.”

Na none basoza bavuga ko “Icyakora, mu gihe abagiye gukina bafite ubushobozi bwo kuzana moteri iyunganira, bemererwa gukina ninjoro.”

Kuri ubu butumwa nyirizina, Perezida Kagame yanditse asubiza Umujyi wa Kigali “Reply” avuga ko iki kibazo kitagakwiye kuba cyarabaye.

Yanditse ati “Ibi ni ibintu bitagakwiye kuba byarabayeho na mbere hose”.

Amakuru atiro kuri ubu yemeza ko Umujyi wa Kigali watumijeho indi moteri ifite ubushobozi ikaba izagera mu Rwanda mu mezi atatu ari imbere

Si Umukuru w’Igihugu gusa utumva uburyo Stade nk’iyi igifite ibibazo nk’ibyo, abantu benshi babikurikirana bibaza uko byageze aho moteri igira imbaraga nke maze ntibikorwe mu mezi ashize ubwo nta mikino yari ihari.

Kigali Pelé Stadium idafite ubushobozi bwakira imikino nijoro kubera moteri idakora neza!

Related posts