Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Perezida Kagame ni umugabo wo guhamya ibya ruhago yo mu myaka y’1978, aho watsindaga ukabizira

 

Chairman akaba n’Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga 2024, Paul Kagame yavuze uko yajyaga kureba imikino y’amakipe amwe yo mu Rwanda ariko agataha umukino utarangiye kuko ibyavaga mu mukino rimwe na rimwe byatezaga intambara.

Ni ibyo yatangaje kuri uyu wa Kane taliki 27 Kamena 2024, imbere y’imbaga ngari y’abaturage babarirwa mu bihumbi 300 bari baje kumushyigikira mu karere ka Huye aho yari yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza ku munsi wa gatanu.

Paul Kagame uhagarariye Umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu muri uyu mwaka, amaze kuvuga uko yasuraga akarere ka Huye akiri muto aturutse mu buhungiro bwari bwaratewe na politiki mbi yari mu Rwanda icyo gihe, yakomoje no ku buryo yarebaga imikino yikandagira kimwe n’abandi babaga bafite impungenge ko ibyavaga mu mikino byashoboraga gukururira bamwe gukubitwa.

Ni ingero yatanze ashingiye ku mukino wahuje ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs na Panhtères Noirs wabaye mu mwaka w’1978.

Ati “Naje naseseye kuko nari impunzi. Nahaje nk’inshuro eshatu. Stade iri hano hafi, njyayo no kureba umupira. Umuntu w’inshuti yanjye najyaga nsura antwara ku mupira. Mukura Victory Sports et Loisirs na Panthères Noirs barakinaga icyo gihe ariko nkajya mbona abantu barandeba nko kuvuga ngo ‘ariko aka kantu ntabwo ari ak’ino aha’.

Umukino ugiye kurangira iyo nshuti yari yanzanye yagize iti ‘reka tuve aha, ibikurikiraho iyo Panthère batsinzwe, abantu barakubitwa. Turagenda hasigaye nk’iminota nk’icumi.”

Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yakomereje kwiyamamaza muri aka Karere ka Huye ahari hateraniye imbaga y’abantu babarirwa mu bihumbi 300 kuri uyu wa Kane, nyuma yo kuva mu twa Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga na Nyarugenge kuva ku wa Gatandatu.

Kuri uyu wa Kane, Paul Kagame kandi yakomereje ibikorwa bye mu Karere ka Nyamagabe kuri Stade ya Nyagisenyi, mbere yo kwerekeza mu karere ka Rusizi kuri uyu wa Gatanu taliki 28 Kanema 2024.

Perezida Kagame yahishuye uko yarebye umukino wa Panhtères Noirs na Mukura VS agataha utarangiye kubera imvururu zakundaga kuba nyuma y’imikino!
Umubyeyi uzwi cyane nka Maman Mukura icyo gihe mu myaka y’1978 yari umufana ukomeye wa Mukura Victory Sports et Loisirs kugera na n’ubu!

Related posts