Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Perezida Kagame na Madamu Jeannette barebye u Rwanda rutsindwa n’u Bwongereza, rugumana itike ya ½ [AMAFOTO]

Perezida Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame bakurikiye umukino Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatsinzwemo n’Ubwami bw’Abongereza amanota 75-61 mu mukino usoza itsinda C mu ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya Basketball mu Bagore, icyakora u Rwanda rugumana itike ya ½ muri iyi mikino.

Ni umukino u Rwanda rwasabwaga gutsinda kugira ngo rukomeza kuyobora itsinda, mu gihe Abongereza na bo basabwa kubikora kugira ngo bizere gukomeza muri ½, binyuze muri uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Kane, taliki 22 Kanama 2024 muri BK Arena yari yuzuye abafana.

Mu kwanzika, u Rwanda rwatangiye umukino neza, abakinnyi nka Uwizeye Assouma na Murekatete Bella batsinda amanota menshi. Icyakora ntibyarambye kuko Maya Price na Holly Winterburn na bo bafashije Ubwami bw’u Bwongereza gutsinda menshi, agace ka mbere karangira buyoboye umukino n’amanota 16-10.

Mu gace ka kabiri, iyi kipe yakomeje kongera ikinyuranyo kigera mu manota 16 mu minota itanu ya mbere y’aka gace. Maya na Winterburn bakomeje kugora u Rwanda kuko gutsinda byabakundiraga cyane. Igice cya mbere cyarangiye Ubwami bw’u Bwongereza buyoboye umukino n’amanota 45 kuri 23 y’u Rwanda.

U Rwanda rwakomeje kugorwa no mu gace ka gatatu cyane ko abo rusanzwe rugenderaho nka Destiney Philoxy na Ineza Sifa byari byabangiye. Agace ka gatatu karangiye Ikipe y’Abongereza ikomeje kuyobora umukino n’amanota 67 kuri 39 y’u Rwanda.

Mu gace ka nyuma, Abongerezakazi bakomeje gukina neza, cyane ko bari bafite icyizere mu gihe u Rwanda cyari hasi n’umwuka wo guhatana nk’ibisanzwe byagabanutse cyane. Mu minota itatu ya nyuma, Uwizeye, Sifa na Tetero Odile bagerageje kugabanya ikinyuranyo kigera mu manota 14. Umukino warangiye Ikipe y’Abongereza yatsinze u Rwanda amanota 75-61.

Nubwo u Rwanda rwatsinzwe ariko, Umunyarwandakazi, Murekatete Bella ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino, kuko yatsinze 17 anakora “rebound” icyenda. Ni mu gihe, Holly Winterburn yatsinze amanota menshi ku ruhande rw’Abongereza angana na 15, akora rebound zirindwi, atanga n’imipira itandatu yavuyemo amanota.

Mu mikino ya ½ izakinwa ku wa Gatandatu, taliki 24 Kanama 2024, u Rwanda rwa kabiri ruzakina na Sénégal yabaye iya mbere mu Itsinda C, mu gihe Ikipe y’Ubwami bw’u Bwongereza izahura na Hongrie yabaye iya kabiri.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakurikiye uyu mukino!
U Rwanda rwatsinzwe umukino wa mbere

Philoxy utahiriwe cyane n’ibihe muri uyu mukino!

Abafana bari benshi mu nzu y’imikino ya BK Arena!
U Rwanda ruzahura na Sénégal muri ½ kuri uyu wa Kabiri!

Related posts