Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame ndetse na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, bakurikiye imikino ibimburira imikino ya nyuma “finals” ya The Basketball Africa League 2024.
Kuri uyu wa Gatanu taliki 24 Gicurasi 2024, mu nzu y’imikino ya BK Arena mu murwa mukuru, Kigali hatangijwe ku mugaragaro imikino ya nyuma y’irushabwa rihuza amakipe nyafurika yatwaye ibikombe imbere mu bihugu byayo mu mukino wa Basketball, Basketball Africa League.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame ndetse na Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju bakurikiye ifungurwa ry’iyi mikino.
Hari hari kandi na perezida wa BAL Amadou Fall, Umuyobozi mukuru wa NBA Africa, Madamu Clare Akamanzi, ndetse n’abandi banyacyubahiro baturutse mu nzego zitandukanye.
Mu mukino wa mbere, Al Ahly yo muri Libya yatsinze Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo amanota 87-76.
Nyuma y’ibirori bifungura irushanwa, hahise hakurikiraho Umukino wa kabiri, aho FUS Rabat yo muri Maroc yatsinze Al Ahly yo mu Misiri yari ifite Igikombe cy’ubushize amanota 89-78 mu mukino wa kabiri w’iya nyuma ya BAL 2024.
Iyi mikino izakomeza ku Cyumweru, tariki ya 25 Gicurasi, aho Petro de Luanda izakina na US Monastir saa Munani n’Igice, mu gihe Rivers Hoopers izisobanura na AS Douanes saa Kumi n’Imwe n’Igice.
Iyi mikino yafunguwe kuri uyu wa Gatanu taliki 24 Gicurasi, izasozwa mu kwezi gutaha kwa Kamena 2024.