Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Perezida Jean Fidèle yasabye imbabazi kubera kubura ibikombe, asaba Aba-Rayons kwihangana nk’abafana ba Arsenal

Perezida w’Umuryango wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle mu izina ry’ubuyobozi bwite bwa Rayon Sports yasabye abafana b’iyi kipe imbabazi ku kubura ibikombe byose bahataniye muri uyu mwaka, maze abasaba kwihangana nk’uko abafana ba Arsenal bihanye muri iyi mwaka 20 bamaze batazi igikombe cya Shampiyona.

Ni ibikubiye mu kiganiro cyashyiriweho iyi kipe cyiswe “Rayon Time” kuri Radio Isango Star, kuri uyu wa Kabiri taliki 28 Gicurasi 2024.

Akomoza ku ishusho rusange y’uko umwaka w’imikino wagenze, yavuze ko hari ibyo kwishimira muri iyi kipe, icyakora ku ikipe y’abagabo ya Rayon Sports FC asabye imbabazi kuko n’ubwo bitabaye bibi, ariko ibyabonetse atari byo byifuzwaga.

Ati “Rayon Sports yabaye iya kabiri muri Shampiyona, ifata umwanya wa gatatu mu Gikombe cy’Amahoro. Si byo twashakaga ariko ni ko byagenze. Mbwira abakunzi bacu, abadushyigikira ngo tubisabiye imbabazi kuko baba bashaka ko iba iya mbere, kandi koko natwe dukurikije ibyo dukora n’imbaraga dushyiramo ni byo tuba dushaka.”

Yakomeje avuga ko ubuyobozi bushyize imbere gukomeza kubaka ikipe ikomeye igomba gutwara ibikombe.

Ati “Siporo ni Siporo, guhatana ni uguhatana, icyangombwa ni ukureba ku makosa yatumye tutaba aba mbere. Rero tuzaharanira kubaka, twakaba aba mbere tugatwara igikombe iki n’iki, ni ko bigenda.”

Perezida Jean Fidèle yakomeje asaba abafana b’iyi kipe batazira “Gikundiro” kudacika intege kandi bakakira ukuri k’umupira nk’uko abafana ba Arsenal babikoze muri iyi myaka bamaze badatwara igikombe cya Shampiyona.

Ati “Arsenal yamaze imyaka ingahe idatwara igikombe? (20) Ejobundi yaraje izi ko igitwara neza neza, ariko ku munota wa nyuma biranga. Ubwo wavuga ngo ntacyo bakoze? Abakunzi bayo abayobozi bayo, wavuga ko ntacyo bakoze?… Uwo ni umupira, uko ni uguhatana.”

Rayon Sports FC imaze imyaka itanu idatwara igikombe cya Shampiyona kuko igiheruka muri 2019 igitwariye i Kirehe.

Kuva ubwo ntiyongeye kubona umwanya mwiza muri Shampiyona kuko nko mu myaka ine ya manda ya Uwayezu Jean Fidèle umwaka wa mbere ya 7, uwa kabiri ndetse n’uwa gatatu iba iya 3 inyuma ya APR FC na Kiyovu Sports, ndetse n’uyu mwaka aho yabaye iya kabiri na none inyuma ya mukeba, APR FC imaze imyaka itanu itwara Shampiyona neza cyane.

Perezida Jean Fidèle avuga ko n’ubwo umwaka utabaye mubi, ariko ibyo bifuzaga batabigezeho neza!

Related posts