Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Pep Guardiola yahawe igihembo agitura Mikel Arteta wa Arsenal

Umutoza wa Manchester City, Josep “Pep” Guardiola yatowe nk’ukutoza wahize abandi muri Shampiyona y’Ikiciro cya Mbere mu Bwongereza muri uyu mwaka w’imikino, maze ahita agitura abarimo Mikel Arteta wa Arsenal bakubanye kugera ku mukino wa nyuma.

Amaze gukora amateka yo kwegukana ibikombe bya Premier League 4 byikurikiranya, Pep Guardiola yahise atorerwa kuba umutoza waranze umwaka muri Shampiyona y’Igihugu y’Abongereza nk’uko Premier League ubwayo yabyitangarije mu ijoro ryo kuri uyu Kabiri taliki 21 Gicurasi 2024.

Guardiola yavuze ko yakiriye neza iki gihembo ndetse azagihararaho, gusa avuga ko azagisangira n’abo bari bahanganye bakamushyira ku gitutu; ibintu byatumye yitwara neza kurushaho.

Ati “Yego rwose ni byo ndashaka kugisangira n’abandi, by’umwihariko Mikel [Arteta] ku bw”akazi katagereranywa yakoze kugera ku munsi wa nyuma, agatuma gukora iyo bwabaga.”

Uretse Arteta yarushije amanota abiri gusa nyuma yo kuzuza amanota 91, yashikiye n’abandi batoza bose baje mu myanya ine ya mbere ndetse na Andoni Iraola utoza AFC Bournemouth, bakaba bari banahanganiye kiriya gihembo.

Ati “Nyine ndashima Jürgen Klopp ku bw’ikubana rihambaye mu myaka myinshi myinshi cyane, Unai Emery na we yakoze akazi gakomeye ko kugarura Aston Villa muri UEFA Champions League ndetse na Andoni Iraola hamwe na Bournemouth, kuza mu mwaka we wa mbere mu kipe ugakora nk’ibyo yakoze muri iriya kipe, si ibintu byo gukerensa.”

Nyuma y’iki gihembo, Pep Guardiola ahise yuzuza ibihembo bitanu by’umutoza w’u mwaka muri Premier League, aho arushwa ibihembo bitandatu na Sir Alex Ferguson uyoboye urutonde na 11, mu gihe Jose Mourinho “The Special One” akurikiraho n’ibihembo bitatu, anganya ana Arsène Wenger mbere gato yo gutaho Jürgen Klopp ufite 2.

Guardiola aje ashimangira umukinnyi we Phil Foden Walter na we wegukanye icy’umukinnyi wahize abandi muri uyu mwaka.

Manchester City na Pep Guardiola bafite akazi ko gushyiraho iherezo nyuma yo gukina umukino wa nyuma wa FA Cup bazahuramo na Manchester United kuri uyu wa Gatandatu taliki 25 Gicurasi 2024.

Guardiola yatwaye Igikombe afite amanota 92 arusha Arteta amanota abiri gusa!
Mikel Arteta yungirije Pep Guardiola muri Manchester City, mbere yo gufata Arsenal nk’umutoza mukuru!

Related posts