Umufaransa w’Ikipe ya Juventus de Torino, Paul Labile Pogba, wari uri gukora ibihano by’imyaka ine atagaragara mu kibuga nk’umukinnyi wa ruhago nyuma yo guhamywa ikigero kidasanzwe cy’imisemburo yongera imbaraga za kigabo izwi nka “testosterone”, ibihano bye byagabanyijwe bigirwa amezi 18 yonyine.
Mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka, ni bwo inkuru yabaye kimomo, ko Umufaransa, Paul Pogba wakiniraga Juventus de Turin yo mu gihugu cy’u Butaliyani, yahagaritswe kumara imyaka ine atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru azira gukoresha imiti imwongerera imbaraga.
Ni umwanzuro wari uje ukurikiye amezi atanu yari amaze yarahagaritswe by’agateganyo, nyuma yo gupimwa agasangwamo ikigero kidasanzwe cy’imisemburo yongera imbaraga za kigabo izwi nka “testosterone”; ikintu utagira aho uhungira uri umukinnyi wa ruhago.
Ikigo gishinzwe kurwanya Ibiyobyabwenge mu Butaliyani (NADO) ni cyo cyamupimye muri Nzeri umwaka ushize, maze gisanga yarakoresheje iriya miti.
Kuri ubu uyu mukinnyi w’imyaka 30 wari wahanwe kumara imyaka ine adakandagira mu kibuga yakiriye icyemezo cyamufatiwe mu Rukiko rwa Siporo [CAS] ibi bihano byagabinyijwe bigirwa amezi 18.
Bivuze ko uyu mukinnyi mu mwaka utaha w’imikino azasubira mu kibuga agakina bisanzwe. Nyuma yuko aya makuru amenyekanYe Paul Pogba yerekanye amarangamutima ye aho yashyize ifoto ku mbugankoranyambaga ze yambaye inkweto zo gukinana zanditseho amazina ye ndetse n’amasogisi y’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Les Bleus.
Paul Pogba afitiye Juventus y’i Torino amasezerano kugera mu Mpeshyi ya 2026, azagaruka mu mwaka utaha mu gihe byavugwa ko yari yarahisemo kubumburira paji y’ubuzima muri filime izwi cyane ya “4 Zéros”.