Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Pasiteri yategetse umugabo n’umugore we babuze urubyaro kujya bakorera imibonano mpuzabitsina mu rusengero kugirango bazabone umwana

Abantu batandukanye bakomeje kugaragaza ibyiyumviro byabo ku ifoto yakwirakwiye kuri interineti, bivugwa ko ari iyo mu rusengero rwo mu gihugu cya Brazil aho Pasiteri yategetse umugabo n’umugore we babuze urubyaro kujya bakorera imibonano mpuzabitsina mu rusengero kugirango bazabone umwana.

Abatari bacye bagaragaje ibyiyumviro bitandukanye ku ifoto igaragaza abantu babiri baryamye hasi umwe hejuru y’undi kandi bari n’ahantu bigaragara ko ari mu rusengero. Aba bantu kandi baba bakikijwe n’abandi barimo n’uwo bivugwa ko ari Pasiteri w’iri torero. Amakuru avuga ko aba ari umugabo n’umugore we bamaze igihe kingana n’imyaka icumi babana ariko bakaba barabuze urubyaro, bakaba barategetswe na Pasiteri kujya bakorera imibonano mpuzabitsina mu rusengero kugirango bazabashe kubona umwana.

Ku rundi ruhande ariko abavugira uru rusengero bavuga ko ibi byatangajwe kuri iyi foto atari byo, ahubwo ko abagaragara mu ifoto ari abagore babiri aho kuba umugabo n’umugore. Bakomeza bavuga ko umwe muri aba bagore yageze mu rusengero arembye cyane maze akikubita hasi ubwo bari bari gusenga. Nyuma ngo Pasiteri yasabye uyu mugore wari urwaye kuryama hasi ndetse anategeka undi mugore wo muri urwo rusengero kumuryama hejuru.

Gukora ibi byo gutegeka umugore kuryama hejuru y’umugore mugenzi we, ngo Pasiteri yabitegetse agendeye kuri Bibiliya, aho umuhanuzi Eliya yubaraye hejuru y’umwana w’umuhungu wari wapfuye, maze agasenga asaba Imana kumugaruramo umwuka. Iyi foto yateje impaka ndemde ku mbuga nkoranyambaga ariko nanone byaba bidasanzwe ko umugabo n’umugore basabwa gukorera imibonano mpuzabitsina mu rusengero kugirango babashe kubyara mu gihe byananiranye.

Related posts