Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Pasiteri wo muri Pentekositi yaguwe gitumo aryamanye n’umugore utari uwe

Abayobozi n’abakirisito bo mu itorero rya Pentekositi ryo mu mugi wa Zaragoza muri Espagne basigaye bumiwe ubwo Pasiteri wayoboraga (utavuzwe amazina) Paruwasi yabo yagubwaga gitumo aryamanye n’umugore utari uwe bikavugwa ko ari umugore wa murumuna we.

Ibi bikorwa by’urukozasoni bikaba byabereye mu rugo rw’uyu muvandimwe wa Pasiteri muri Ghana aho bakomoka kuko ngo ntabwo byari ubwa mbere abikora. Inshuro nyinshi ngo Pasiteri yajyaga agira atya akajya kwiha akabyizi ku mugore wa murumuna we ariko kuri iyi nshuro noneho bikaba bitamuhiriye kuko yaguwe gitumo.

Uyu muvandimwe wa Pasiteri ngo yagiye kenshi yumva amakuru ko mukuru we amusambanyiriza umugore niko gushaka uburyo yazamufatira mu cyuho. Uyu muvandimwe wa Pasiteri ngo yari asanzwe akorera mu wundi mugi bigatuma mukuru we Pasiteri aza iwe ntacyo yikanga.

Iminsi y’igisambo ngo ntirenga 40 Pasiteri nawe umunsi atari burenge adafashwe waje kugera. Murumuna we yigize nk’uwagiye mu kazi mu wundi mugi ariko ari hafi aho acunga. Gusa ngo yari yasize ibikoresho bifata amashusho mu cyumba cye ari nabyo byafashije kugwa gitumo uyu muvugabutumwa.

Related posts