Pasiteri wo muri Nigeria yatunguye isi yemeje ko azapfa ejo amaze kurya ibya saa sita

Umupasiteri wo muri Nigeria yongeye gutungura isi ubwo yatangaza ko azapfa ku munsi wejo ku cyumweru nyuma yo gusenga no kurya ifunguro akunda kurusha ayandi ariryo umutsima w’amateke.Aya magambo yakuruye impaka nyinshi yatangajwe ku munsi wa kane w’Igiterane Mpuzamahanga cy’Itorero Redeemed Christian Church of God , cyiswe “The Overcomers” , aho Umuyobozi Mukuru w’iri torero, Pasiteri Enoch Adejare Adeboye, yongeye gusangiza imbaga yari ihateraniye icyerekezo cye ku buryo n’igihe azapfira.

Pasiteri Adeboye yatangaje ko ku cyumweru,ubwo azaba amaze gusenga no kurya umutsima w’amateka n’udushyimbo akunda cyane , nta burwayi, nta kuribwa yagize aribwo, azahita apfira mu mahoro.

Pasiteri Adeboye, ufite imyaka 83, yavuze ko ubwo butumwa abutanga kugira ngo akomeze guhumuriza abakristo kubera urwo rupfu rwe, ndetse ko ku bakijijwe, rudakwiye kubatera ubwoba kuko rushobora kuba inzira y’amahoro iganisha ku bugingo bw’iteka.Aho yagize ati: “Nzapfa ku cyumweru, nyuma yo kujya mu rusengero, nkarya pounded yam…[indyo ikozwe mu mateke yanizwe akaba n’umutsima]… yanjye nkunda, maze mpite mva kuri iyi si nta ndwara, nta n’ububabare.”Uyu mukozi w’Imana  yanashimangiye ko bwa mbere yabivuze imyaka ibiri ishize, kandi ko abisubiyemo kugira ngo abere abandi urugero rw’umukristo utegereje iherezo rye atinya Imana, atari urupfu.

Mu nyigisho ye yari yise  “Possess Your Possessions” (Tunga ibyo wahawe n’Imana), Pasiteri Adeboye yasabye abakristo guhaguruka bakarwanira ibyo Imana yabahaye binyuze muri Kristo: gukira indwara, kugira uburumbuke, kugira ubuzima burebure, no gucika ku bubata bw’imbaraga z’umwijima.

Aho yagize ati: “Hari ibintu byinshi Imana yatugejejeho binyuze kuri Yesu Kristo, ariko Satani aba agerageza kubitwambura. Nta mpamvu yo gukomeza kwihanganira ubukene, indwara, cyangwa kubura urubyaro. Iyo ukomeje kwihanganira ibyo bintu, biraguhungabanya.“Ni twe tugomba guhaguruka tukarwana intambara y’umwuka kugira ngo dutunge ibyo byiza Kristo yadupfiriye.”

Uyu mupasiteri yanarenzeho atanga urugero rw’abarimo Rakeli na Hana bari mu Byanditswe Byera, abagore babayeho igihe kirekire batabyara ariko bagasenga kugeza Imana ibagiriye imbabazi.Uyu yanasabye abakristo be kudacika intege, ahubwo bagakomeza isengesho no guhangana n’imbaraga zitagaragara, kuko ibyabo babiherewe ku musaraba.