Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

Pasiteri wari ukunzwe na benshi mu Rwanda yitabye Imana

 

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mutarama, 2024 Pasiteri Ezra Mpyisi yitabye Imana ku myaka 102 y’amavuko.

Uyu musaza akaba yaramenyekanye cyane mu ibwirizabutumwa bwiza mu Itorero ry’Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi ndetse n’ibikorwa biteza imbere umuco nyarwanda, kuko ni umwe mu bashinze Inteko Izirikana igizwe n’abageze mu zabukuru baharanira ko umuco n’amateka by’u Rwanda bitasibangana.

Uyu musaza akaba yaramaze imyaka itari mike mu bu pasiteri
ari na byo byamuhesheje kuba mu Nama Nkuru y’Igihugu, yagiraga inama Umwami Mutara III Rudahigwa.

Rudahigwa amaze gutanga, Mpyisi yakomeje kugira inama Umwami Kigeli V Ndahindurwa wamusimbuye kugeza mu 1960, ubwo yahezwaga ishyanga n’Ababiligi, ku busabe bw’Ishyaka Parmehutu. Mpyisi yaje kujya hanze nk’impunzi, agaruka mu Rwanda mu 1997 rumaze imyaka itatu rubohowe.

Related posts