Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Pasiteri Jimmy yagiriye inama abagabo barengeje imyaka 40 kudakoresha imbaraga z’umurengera mu mibonano mpuzabitsina, Dore impamvu

Birasa n’aho bidasanzwe ko umushumba w’itorero rya Gikirisitu yumvikana mu ruhame agira abantu inama z’uko bagomba kwitwara mu bikorwa mpuzabitsina. Muri Zambia hari umushumba w’itorero, Pasiteri Jimmy Kay wagiriye abagabo barengeje imyaka 40 y’amavuko kurekera gukoresha imbaraga z’umurengera mu mibonano mpuzabitsina kuko ngo benshi bagiye babikora bikabaviramo gupfa.

Uyu mukozi w’Imana agira abagabo barengeje imyaka 40 y’amavuko kwibagirwa ibyitwa rawundi (rounds) zirenze ebyiri. Kuri we ubundi ngo izi rounds ziba zihagije ku mugabo w’imyaka 40. Yavuze ko hari benshi bagiye biha gukora amaround menshi bazi ngo bari kwemeza cyangwa gushimisha abagore babaga bari gukorana iyo mibonano mpuzabitsina ariko bikarangira bahaburiye ubuzima.

Pasiteri Jimmy abona abagabo barengeje imyaka 40 bakwiye kwita ku gushaka amafaranga cyane aho gushyira imbaraga zibarenze ubushobozi mu mibonano mpuzabitsina. Ubundi ngo iby’amarawundi menshi ni iby’abakiri bato ariko iyo ugeze ku myaka 40 imbaraga ziba zatangiye kugabanuka ukaba usabwa gukora utu-rounds tubiri neza aho gukora nyinshi ukoresheje imbaraga bikaba byanaguhitana.

Pasiter Jimmy Kay ati” gusaba umugabo w’imyaka 40 gukora rounds zirenze ebyiri ni ukumushyira ku gitutu nawe agatangira gutekereza ibintu bishobora gutuma apfa”. Uyu muvugabutumwa yagiriye abagabo barengeje imyaka 40 ko aho kwemeza umugore mu mibonano mpuzabitsina bagomba kujya ahubwo babemeza bakoresheje amafaranga.

Kuri Pasiteri Jimmy ngo abagabo bagejeje imyaka 40 baba bagomba kwemera ko imyaka yabasize bakareka kwigerezaho ngo baremeza abagore mu buriri. Jimmy Kay ati” abagabo benshi bagiye bapfa bari mu mibonano mpuzabitsina bazira gushaka kwemeza abagore”.

Related posts