Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Pasiteri Aburahamu ari guca abakirisitu amafaranga ibihumbi 310 ngo abajyane mu ijuru

Umukozi w’Imana wo mu gihugu cya Nijeriya, Pasiteri Aburahamu ari guca abakirisitu amafaranga ibihumbi 310 ngo abajyane mu ijuru. Ni amafaranga avuga ko atariwe uyabaca nka Pasiteri ku giti cye ahubwo ko ari itegeko yahawe n’Imana.

Pasiteri Ade Abraham ni umushumba w’itorero Christ High Commission Ministry riherereye muri leta ya Kaduna ho mu gihugu cya Nijeriya. Avuga ko yategetswe n’Imana abereye umukozi wayo hano ku isi guca abakirisitu aka kayabo k’amafaranga ibihumbi 310 by’amanayira(amafaranga akoreshwa muri Nijeriya). Akabikora kugirango abaheshe itike yinjira mu ijuru.

Dj yakinnye indirimbo yaririmbiwe Imana mu kabyiniro bituma abantu bahita bisohokera

Amashusho y’umuyobozi w’ishuri ari kumena telefone yafatanye abanyeshuri yavugishije benshi

Umutoza w’ikipe ya Marines FC, Yves Rwasamanzi Yaciye Impaka Imbere Y’itangazamakuru aribwiza inani na rimwe.

Polisi yo muri aka gace ka Ekiti muri leta ya Kaduna yavuze ko yahamagaje Pasiteri Aburahamu ngo yisobanure ku byo aregwa byo kwizeza abantu ijuru akabaca amafaranga.

Uyu Pasiteri ngo aheruka gukoranya abantu bagera kuri 40 mu rusengero rwe mu gikorwa yise icyo gutegura kugaruka kwa Yesu. Aya mafaranga abaca ntabwo bayatanga ngo bahite bagenda mu ijuru ako kanya ahubwo ngo bazajyayo ubwo Yesu azaba agarutse.

Bamwe mu bakirisitu ngo bamaze kugurisha bimwe mu byo batunze kugirango babashe kugura iyi tike ijya mu ijuru. Abandi ngo bashwanye n’imiryango yabo yanze kubaherekeza muri iyi gahunda y’uru rusengero rw’uyu mupasiteri.

Uyu mukozi w’Imana yemereye BBC ko ibimuvugwaho aribyo, ko yatangiye guca abakirisitu aya mafaranga nyuma yo kubona ko bari mubibazo.Ati ibi nabikoze nyuma y’itegeko nari mpawe n’Imana kuko niyo yampamagaye integeka kuyikorera n’umutima wanjye wose.

N’ubwo uyu Pasiteri Aburahamu ari guca abakirisitu amafaranga ibihumbi 310 ngo abajyane mu ijuru, ihuriro ry’amatorero ya Gikirisitu muri Kaduna rivuga ko uyu mupasiteri ntaho bamuzi, ndetse n’itorero rye ngo ntirigaragara ku rutonde ry’amatorero yemewe muri iyi Leta

Related posts