Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Papa Sava yatanze umucyo ku magambo aherutse gutangaza ku mukinnyi wa filime wahuye n’ubuzima bubi

 

Niyitegaka Gratien wamamaye muri filime Nyarwanda nka Papa Sava n’andi mazina atandukanye, yavuze impamvu nta bakinnyi bagiye bakanyuzaho muri filime Nyarwanda ajya ashyira muri filime ze, ashyira umucyo kubamushinja ko atajya afasha abo bakinanye.

Uyu mugabo wamamaye mu mazina atandukanye nka Papa Sava, Seburikoko n’andi atandukanye bitewe na filime yakinnyemo, yagaragaje ko kuba adashyira umuntu muri filime ye bidasobanuye ko nta bundi buryo ajya abafashamo.

 

Mu kiganiro yagiranye na The Choice Live, Papa Sava yavuze ko iyo bigeze mu kazi atajya azanamo amarangamutima, ngo abe yazana umukinnyi muri filime ye abitewe n’amarangamutima y’uko amugiriye impuhwe kubera ubuzima bugoye abayemo, akaba yabikora nko kumuha ubufasha.

 

Yavuze ko kimwe n’abandi bose, iyo akeneye umukinnyi runaka muri filime ahamagara abumva babishaka kandi babishoboye akabahera ikizamini hamwe (Casting) nta kurobanura cyangwa ngo hazemo ikimenyane.

 

Avuga ko muri abo baje hashobora kuzamo n’abo bakuru, ariko we icyo akora ni ukureba umukinnyi wujuje ibisabwa byose ngo abe yakina afite imico nk’iy’uwo yateguye.

 

Papa Sava yavuze ko abantu bakwiye gutandukanya akazi n’imiryango itabara imbabare.

 

Icyakora avuga ko mu gihe koko uwo mukinnyi yaba akeneye ubufasha, ashobora kumufasha mu bundi buryo ariko atamuzanye muri filime kandi adahura n’umuntu akeneye.

 

Ibi yabibajijwe nyuma y’uko mu minsi yashize umukinnyi mugenzi we Killaman yiyemeje guhindura ubuzima bwa Nyagahene wari umaze iminsi atabaza ko abayeho mu buzima bugoye cyane.

 

Killaman yaje kumushaka ahita atangira kumukinisha muri filime ye kugira ngo yongere agire ubuzima bwiza nk’umuntu watanze ibyishimo mu ruganda rwa Sinema Nyarwanda.

 

Killaman kandi yahise yiyemeza no gushaka abandi barimo Nyinawambogo, Nzovu n’abandi bakanyujijeho ariko bakaba batakigaragara muri filime, ndetse bamwe bakaba byabayeho mu buzima bugoye

Related posts