Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

Papa Francis yavuze aho yifuza kuzashyingurwa umunsi azaba yapfuye

 

Umukuru wa Kiliziya Gatulika ku Isi Papa Francis yavuze ko yifuza kuzashyingurwa i Roma , Basilica ya St Mary.Francis yanze kuzashyingurwa i Vatican ahashyinguwe abandi ba papa.Papa Francis wujuje imyaka 87 ku munsi wo ku cyumweru yatangaje ko adateganya kuva ku mwanya we keretse ngo ubuzima bwe bumubereye inzitizi.

Yatangaje ko umwaka utaha agomba kuzasura Igihugu cy’Ububiligi , akajya Muri Polynesia no mu gihugu cye cya Argentine.Papa Francis wagombaga gukorera ingendo i Dubai, yarazisubitse kubera ikibazo cy’uburwayi bwa Bronchitis.

Nk’uko byatangajwe na Papa Benedict XVI muri 2013 , ngo nawe aramutse yeguye ku mwanya we, yatura hanze ya Vatican akaba ariho akomereza ubuzima .Papa Francis ati:” Ni umuhamagaro wanjye, ndashaka gushyingurwa i Roma hafi ya Basilica kandi harateguwe”.Mu kwezi kwa Kamena, yashyizwe mu Bitaro kugira ngo avurwe indwara zo munda ndetse kugeza ubu agendera mu kagare kubera ikibazo cy’amavi.

Related posts