Mu Karere ka Nyaruguru, ikibazo cy’abana babyarwa hanze y’uburyo bwemewe gikomeje gufata indi ntera, aho bamwe muri bo babaho badafite ubitaho, ntibabone ibyangombwa bibafasha kubaho neza. Ubusambanyi bw’abagabo baca inyuma abagore babo bigatuma babyara abana benshi ariko ntibite ku nshingano zabo, ni imwe mu mpamvu zikomeye zitera iki kibazo.
Ibi byagaragajwe mu mahugurwa yateguwe n’Umuryango utegamiye kuri Leta Bamporeze Association ku bufatanye n’Akarere ka Nyaruguru, agamije gufasha abayobozi bo mu nzego z’ibanze n’abandi bafite inshingano mu kurengera uburenganzira bw’umwana kugira ngo barusheho kugera ku ntego zabo.
Kubaho nta kirengera: Ingorane z’abana babyarwa hanze
Umuyobozi w’Ibitaro bya Munini yagaragaje ko kubyara abana benshi mu buryo buteguwe nabi bibashyira mu buzima bubi.
“Tekereza umuryango wabyaye abana barindwi, umugabo yarabataye, abana ntibiga, nta kirengera bafite. Hari abagabo basanga abagore bafite ubushobozi, bakababyarira abana, yamara kubyara kane agahindura nk’uhindura umwenda. Ibi birakwiye guhagarara, abagabo bakwiye gutuza mu ngo zabo.”
Nsabiyaremye Jean de Dieu, Umuhuzabikorwa w’Inshuti z’Umuryango mu Karere ka Nyaruguru, yemeza ko iki kibazo gihari kandi giterwa n’amakimbirane yo mu miryango.
“Iyo umugabo n’umugore batabanye neza, bamwe mu bagabo batangira gushurashura, bakabyara abana batifuzwaga. Aba bana bagira ubuzima bugoye kuko batabona uburenganzira bw’ibanze.”
Uburyo bwo gukemura iki kibazo
Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, hatangijwe ubukangurambaga bugamije kwigisha abasore n’inkumi bitegura kurushinga, kugira ngo bamenye inshingano z’umuryango no kwirinda gucana inyuma. Abaturage bazanigishwa ingaruka zo kubyara abana benshi badahuje ababyeyi no kutabubakira ku rukundo n’inshingano.
Munyampeta Emmanuel, ushinzwe Uburere Buboneye mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), yagaragaje ko iyi myitwarire ari ikibazo gikomeye kigomba kurwanywa mu mizi.
“Nta mugabo ushobora kuba umubyeyi nyawe igihe yabyaye abana henshi atabasha kwitaho. Iyo ubushobozi bubuze, n’umwanya wo kubitaho ukabura, bigira ingaruka mbi ku burere bw’umwana. Ibi bituma abana baba umutwaro kuri Leta kuko badakura neza, bamwe bakishora mu ngeso mbi.”
Yakomeje avuga ko umuco w’ubushoreke n’ubuharike ugomba gucika kuko usenya imiryango, ukica ejo hazaza h’abana n’iterambere ry’igihugu.
Iki kibazo cy’abana babyarwa hanze bakabaho badafite uburenganzira buboneye ni ihurizo rikomeye rikwiye gufatirwa ingamba, kuko igihe cyose hari abana bibaza “Papa ari hehe?” nta gisubizo bafite, bisobanura ko hari inshingano ababyeyi n’abayobozi bakwiye gukomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo abana b’u Rwanda bose bagire uburenganzira bungana.