Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

Padiri Yabonye imbwa ebyiri zisenzanya imbere yabakiristu ahita asubika misa

Mu gihuga cya Brazil haravugwa inkuru idasanzwe ubwo Padiri witwa Pierre Maurício yariho aturisha igitambo cya Misa, akaza gutungurwa no kubona imbwa ebyiri zaje zimusanga kuri Aritari zigatangira gusenzanya imbere ya bakirisitu agahita ahagarika igitambo yariho atura.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Daily Mail, cyatangaje ko ibi byabereye ku rusengero ahitwa Santa Rita  mu mujyi wa  Juiz de Fora Minas Gerais mugihugu cya brazil.

Uyu mupadiri ubwo yari ageze hagati ariho yigisha ijambo ry’imana, yatunguwe no kubona imbwa ebyiri zinjira mu kiriziya zagera kuri Aritari zigahita zitangira  gusenzanya imbere y’abakirisitu ntagutinya. Maze ahita asubika gukomeza guturisha igitambo cyamisa.

Padiri yakozwe n’isoni yipfuka mu maso, hanyuma mu gisa no gutebya aravuga ngo, ziriya mbwa ntabwo zirakizwa zikeneye ku batizwa.

Ati” ibi nibiki ndiho mbona Mana yange? Nimugende mujye ku bikorera mu mashyamba, izi mbwa ntabwo zirakizwa zikeneye kubatizwa.

Gusa ntabwo higeze hatangazwa aho izo mbwa zaturutse nuburyo zageze ahera cyane kuri Aritari zigatangira gukora ayo mabara.

Related posts