Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Onana ushaka kurangiza Shampiyona ari we ufite ibitego byinshi yatangaje ibitego agomba gutsinda Gorilla FC kugirango na Mukura Victory Sports aho iri hose igire ubwoba

 

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports ukomoka mu gihugu cya Cameroon, yatangaje benshi nyuma yo kuvuga umubare w’ibitego agomba gutsinda Gorilla FC kugirango na Mukuru VS ntikomeze kwizera ko izagera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro.

Ku munsi wejo ku cyumweru ikipe ya Rayon Sports irakira ikipe ya Gorilla FC mu mukino w’umunsi wa 28 ugomba kubera kuri Sitade ya Kigali PelĂ© Stadium aho Rayon Sports ishobora kwakirira imikino yose isigaje gukina kugirango uyu mwaka w’imikino urangire.

Rayon Sports ku munsi wejo hashize kuwa gatanu yakoze imyitozo yitegura uyu mukino, Amakuru KIGALI NEWS twamenye ni uko Leandre Willy Essomba Onana yabwiye bagenzi be ko Gorilla FC agomba kuyitsinda ibitego bitari munsi ya 2 kugirango na Mukura Victory Sports ikomeje kuvuga ko izabatsinda mu gikombe cy’amahoro itangire kugira ubwoba.

Mukura Victory Sports na Rayon Sports bizahura mu mukino wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro, nawo ugomba kuba mu cyumweru gitaha hatagize igihinduka. Uzaba ari umukino ukomeye cyane bitewe ni uko ni amakipe abiri ubona ko muri iyi sezo zinganya kuko zombi nta kipe n’imwe yabashije gutsinda indi muri Shampiyona.

Uyu rutahizamu ukina aciye ku ruhande, ntararenza imyaka 25 y’amavuko, amaze imyaka igera kuri 2 hano muri Shampiyona y’u Rwanda ariko yerekanye ko afite ubushobozi bwo gukina neza mu ikipe yaba arimo yose. Onana muri uyu mwaka w’imikino afite ibitego birenga 13 amaze gutsindira ikipe ya Rayon Sports muri iyi sezo ya 2022/2023.

Related posts