Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Omborenga Fitina yageneye APR FC ubutumwa bukomeye nyuma yo gusinyira Rayon Sports

Myugariro Fitina Omborenga waraye yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri nyuma yo gutandukana na Mukeba APR FC yari amazemo imyaka irindwi, yageneye ubutumwa iyi Kipe y’Ingabo y’Igihugu.

Nyuma y’ibiganiro byinshi, uyu mukinnyi yemeye kwerekeza muri Gikundiro nyuma yo kwemera ibyo yamuhaga cyane ko mbere byari byabanje kugorana.

Amaze gusinyira Rayon Sports, Omborenga yatangaje amagambo ati “Si njye uzabona nkiniye imbere y’Abafana ba Rayon Sports”; ibyakuruye ukutavugwaho rumwe. Icyakora nyuma y’aho yongeye gutangaza amagambo meza ashimira abantu bose babanye mu gihe cy’imyaka irindwi yamaze akinira Nyamukandagira [Mu Kibuga Kikarasa Imitutu].

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yagize ati: “Mfashe uyu mwanya ngira ngo nshimire APR FC n’ubuyobozi bwayo, abakinnyi twafatanyije muri iyi myaka irindwi ntibagiwe n’abafana, Mwarakoze cyane.”

Uyu mukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ mu myaka irindwi yari amaze muri APR FC yatwaranye nayo ibikombe bitandatu bya shampiyona hamwe na kimwe kiruta ibindi. By’umwihariko, akaba yarashoje umwaka wa 2021 ari umwe mu batsinze ibitego byinshi mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu nubwo yari myugariro.

Omborenga yiyongereye ku bandi bakinnyi Gikundiro imaze kugura barimo Nshimiyimana Emmanuel uzwi nka Kabange ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo. Hari kandi Abarundi babiri, Ndayishimiye Richard wavuye muri Muhazi na Rukundo Abdul Rahman wavuye mu Amagaju ndetse na Niyonzima Olivier Seif wasubiye muri iyi kipe avuye muri Kiyovu Sports.

Omborenga Fitina yerekeje muri Rayon Sports nyuma y’imyaka irindwi akinira APR FC!

Related posts