Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Okkama yateguje umuzingo w’indirimbo ‘EP’ ye

Umuhanzi Okkama umaze kugira izina riremereye mu muziki nyarwanda, yateguje abafana umuzingo w’indirimbo yitegura gushyira hanze mu gihe cya vuba.

Mu gihe byari bimaze iminsi bihwihwiswa ahantu hagiye hatandukanye ko uyu musore yaba ari gutegura Ep yitegura gushyira hanze ariko nta muntu washoboraga kuba yabihamya kuko nta gihamya cyari gihari cyane ko na nyirubwite ntacyo yari yarabitangajeho, gusa kuri ubu yamaze kubyemeza.

Yabitangaje ubwo yari mu kiganiro na radio Rwanda, yemeza aya makuru avugwa ko yaba ari gutegura Ep ariyo  ndetse izajya hanze mu kwezi gutaha. Yagize ati, “Ep irahari, ndi kuyitunganya izaba igizwe n’indirimbo umunani nziza Kandi ndateganya kuyishyira hanze mu kwezi gutaha kwa kabiri. Nta byinshi nayitangazaho kuko ndacyayitunganya gusa mu minsi mike ndabaha amatariki n’igihe cya nyacyo kizwi nzayishyirira hanze.”

Uyu musore umaze imyaka itatu mu muziki yemeza ko yagiriyemo ibihe byiza ndetse avuga ko umwanya we munini awuharira imiziki cyane ko awukora nk’umuntu uwukunda Kandi wawize.

Okkama avuga ko kugeza ubu nta mujyanama afite umufasha mu bijyanye na muzika ko gusa afite itsinda rimufasha mu buzima busanzwe bamaranye n’igihe bakorana no mu gihe afite umujyanama avuga ko bakorana. Avuga ko impamvu yatumye atandukana n’umujyanama we bakoranaga, avuga ko yabonaga ntacyo amugezaho, ahubwo yatumaga adindira bituma batanduka ajya kwikorana kugeza n’ubu nta wundi arabona bakorana.

Uyu musore avuga ko muri uyu mwaka wa 2024 agiye gukora cyane kuko umwaka ushize wa 2023 wamusigiye isomo ryo gukora cyane.

Mu myaka itatu amaze mu muziki, Okkama amaze kugira indirimbo zigera ku ikenda zikozwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Related posts