Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Odda Paccy yashyize avuga ku by’urukundo rwe nyuma y’igihe kinini yararyumyeho

Uzamberumwana Pacifique wamamaye mu muziki nka Odda Paccy, ukunda kuvugwa n’abantu benshi bibaza ku bijyanye no kuba yaba afite umukunzi cyangwa se igihe yaba azakorera ubukwe cyane ko kuri ubu amaze kugera mu kigero k’imyaka 34, gusà kuri ubu yamaze guca amarenga ko yaba ari mu rukundo.

Abinjujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Odda Paccy yashyize hanze ifoto ye hasi arenzaho amagambo avuga ati, “Ndi mu rukundo”. yongeraho udutima. Abantu bakibibona babisamiye hejuru bamwifuriza amahirwe masa gusa bamwe ntibahise babyemera ahubwo bavuga ko yaba arimo guteguza indirimbo nshya.

Odda Paccy ubwo aheruka gusoza amasomo ye ya Kaminuza, yabajijwe impamvu adaheruka gushyira hanze indirimbo avuga ko ari uko yaramaze iminsi mu masomo gusa nyuma yaje gushyira hanze indirimbo nke zirimo Hodi Abanyarwanda bahita bongera kumubura ibintu abantu benshi bakomeza kwibaza ibyo yaba ahugiyemo bituma atabaha indirimbo nyuma yo gusoza amasomo ye.

Paccy aheruka gushyira hanze indirimbo nshya yise Ngicyo mu mezi ane ashize gusa ntabwo yaje kumenyekana cyane. Kugeza ubu nta muntu uzi amakuru ye.

Related posts