Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imideri

Nyuma y’umuganda rusange wabereye i nyanza Onana atanze isezerano rikomeye kubafana ikipe ya Rayon Sport. Soma witonze!

Rutahizamu wa Rayon Sport ndetse binavugwako ashobora kuba uw’amavubi muminsi ya Vuba, yagaragaje amarangamutima ye nyuma y’umuganda rusange wabereye mukarere ka Nyanza aho iyikipe yari yagiye muri gahunda ikubiye mumasezerano iyikipe yagiranye n’akarere ka Nyanza ikaba ari gahunda yo kugarura iyikipe kwivuko aho yakomotse. nyuma y’umuganda rero uyumusore yagaragaje ko yishimiye ibi bihe ndetse agaragaza ko kubwe agifite byinshi byo gukora muri iyikipe.

Usibye ibi kandi uyumusore yeretswe urukundo n’abafana ndetse n’abaturage batandukanye, ndetse kubwe yavuze ko ibi bintu bituma yumva arushijeho gukunda u Rwanda. Nyuma ya byose rero uyumusore yatangaje ko azakora ibishoboka byose agaha ibyishimo abafana ba Rayon Sport ndetse akaba yanavuze ko atajya atekereza umunsi azava mu ikipe ya Rayon Sport.

Uyumusore icyo wamumenya ho nuko kugeza ubu ari umwe mubakinnyi b’inkingi za mwamba mu ikipe ya Rayon Sport ndetse iyikipe imikinire yayo ikunda kugaragara ko hari ikibura iyo uyumusore atarimo ndetse mubigaragara akaba ari umwe mubafite icyo bavuze gikomeye muri Murera ikundwa na benshi hano mu Rwanda. Uyumusore kandi watsinze ibitego 9 mumwaka ushize w’imikino akaba amaze gutsinda igitego kimwe na Assist 2 mumikino 3 iyikipe imaze gukina.

Ikipe ya Rayon Sport yasinyishije uyumusore amasezerano y’imyaka 3 mumwaka ushize akaba arimo akina umwaka we wa 2 mu ikipe ya Rayon Sport ndetse akaba agenda abona ubutumire butandukanye buva muyandi makipe ariko uyumusore akaba yatangaje ko kubwe abona ko hari ibyo atari yuzuza muri Rayon Sport ndetse akaba ahamyako uyumwaka iyikipe igomba gutwara igikombe.

Related posts