Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Nyuma yuko uburwayi bwa Yvan Buravan Bukomeje kuba agaterera nzamba, bamwe mubahanzi bakomeye biyemeje kumukorera ikintu atazibagirwa. Soma inkuru irambuye!

Umuhanzi Yvan Buravan usanzwe umenyerewe mumuziki nyarwanda, aherutse gutangariza abamukunda ko ubuzima bwe buri mukaga gakomeye ndetse atangaza ko yagiye no kwivuriza mugihugu cy’ubuhinde. ibi byateye impungenge benshi mubamukunda ndetse bituma abantu benshi bibaza indwara uyumuhanzi yaba yararwaye kuburyo arinda iyo ajya kwivuriza mumahanga, ariko kugeza ubu ntabwo hari hamenyekana indwara uyumusore yaba arwaye ahubwo abantu benshi batandukanye bagenda babisobanura uko babyumva.

Abahanzi batandukanye rero bagiye bafata umwanya bakifuriza uyumuhanzi mugenzi wabo kuba yakira bidatinze maze akaba yagaruka mubuzima yarasanzwemo, ariko bamwe mubahanzi bifuje kwishyira hamwe maze bakaba bakora amasengesho yo gusengera Yvan Buravan kugirango Imana yo ikiza indwara ibe yamugirira ibambe maze imukirize ubuzima maze agaruke mukazi nkuko yabihozeho.

Mugihe aba bahanzi bazaba babashije kuba bakora iki gikorwa, kizaba ari igikorwa cy’indashyikirwa ndetse ntagushidikanya uyumuhanzi ntabwo azigera abyibagirwa cyane ko ubushize yamenyesheje abamukunda ko arwaye ariko akongera ho ko akeneye inkunga y’amasengesho ibaturukaho ngo kugirango arebe ko nyagasani yamugarura mubuzima. uyumuhanzi usanzwe uri mubakunzwe hano mugihugu cy’u Rwanda, bivugwa ko yatangiye kurwara kuva mumpera z’ukwezi kwa 6 ariko bikaza gukomera mukwezi kwa7 akaba ari nabwo yaje kwerekeza mugihugu cya Kenya aho yaje kuva yerekeza mugihugu cy’ubuhinde kwivuza.

Kugeza ubu ntakintu nakimwe yaba uyumuhanzi cyangwa abo mumuryango we bari batangaza kuburwayi bwe, keretse gusa ibikomeza kugenda bivugwa kumbuga nkoranyambaga ariko umuntu akaba atabyitaho kuko no mu kinyarwanda bajya baca umugani ko Iguye ntayitayigera ihembe. Dukomeje gusabira uyumuhanzi kugirango nyagasani amugirire ibambe.

Related posts