Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Nyuma yuko Rayon Sport iteye utwatsi Manzi Thierry wifuzaga kuyigarukamo uyumusore yatangaje amagambo akomeye atakambira indi kipe. soma witonze!

Hashize iminsi mike Myugariro w’ikipe y’igihugu Manzi Thierry asezerewe n’iyari ikipe ye FAR Rabat . uyumusore udafite ikipe kugeza ubu ariko akaba arikumwe n’ikipe y’igihugu amavubi aho irikwitegura imikino igera kuri 2 ya Gicuti,aherutse guterwa utwatsi n’ikipe yabereye Cpatain ariyo Rayon Sport imwangira ko yakongera kuba yayisubiramo nkuko yabyifuzaga. nyuma yuko iyikipe imwangiye kuba yayisubiramo kurubu uyumusore yatangiye kwinginga indi kipe kugirango arebe ko yakomezanya nayo maze akomeze kuzamura urwego rwe.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru igihe, uyumusore yaganiriye n’ubuyobozi bwa Rayon Sport ndetse President Uwayezu Jean Fidele aza no kubyemera ko uyumusore yaza akaba yafatanya nabagenzi be ariko yongeraho ko akwiye kubanza kubaza abandi banyamuryango b’iyikipe nibwo haje kuzamo abibuka ibyo uyumusore yakoze bitanyuze abafana bityo banzura ko bamwihorera kugirango atazateza umwuka mubi mubafana cyane ko bamushinja ko yabahemukiye ndetse bakanamushinja ko yabagambaniye.

Uyumusore rero nyuma yuko abonye muri Murera bisa nibidashoboka, kurubu ari gutakambira ikipe ya AS Kigali kugirango arebe ko yamwemerera akaba yayijyamo ariko bikaba biteganyijwe ko mugihe no muri AS Kigali byaba byanze uyumusore ashobora guhita atangira kwinginga ikipe ya Police FC itari yabasha kubona inota na rimwe muri Championa kugingo arebe ko yamufasha kuba yakomeza kwigaragaza.

Ubusanzwe dusanzwe tuziko amakipe ariyo yinginga abakinnyi ngo bayakinire ariko iyo bigeze aho umukinnyi ashobora kwinginga ikipe bwo biba byamaze guhinduka ibindi bintu ndetse bikaba ari nayo mpamvu nyamukuru iri gutuma uyumusore atari guhita abona ikipe kuburyo bumworoheye nkuko yabiteganyaga.

Related posts