Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyuma y’uko missile igura Miliyoni 4 z’amadorari ishenye ubwiherero gusa, uburusiya bwabaye igitaramo.

Mu ntambara iri kubera muri Ukraine irimo kuberamo ibikorwa bitangaje cyane ndetse abantu badatinya kuvugako ariyo ntambara izasigara mu mateka nk’intambara yateje ibibazo isi, ndetse ikanagenderamo byinshi ku mpande zose.

Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru daily star, ni uko ingabo z’uburusiya zabaye igitaramo nyuma y’uko igisasu gihenze cya misile, mu mafaranga y’amadorari kikaba gihagaze miliyoni 4 zose, nyuma y’uko kirashwe kigafata ubusa ubungubu ibintu ntibyoroshye.

Mu gihe cyaraswaga cyagiye, aho gukubita inyubako zikomeye cyangwa se ikindi kintu gifite agaciro, ahubwo cyagiye gikubita ubwiherero bwari buri ahantu ku mucanga bikaba byafashwe nk’igisebo gikomeye kuri izi ngabo.

Iyi misile ikaba yarashwe mu gace ka Odessa kariho icyambu gikomeye gicaho ibintu byinshi byerekeza mu bihugu byo hanze, abashinzwe kuyobora ingabo zihari bikaba byagaragaye ko bitiranyije igipimo cyaho bagombaga kurasa.

Abayobozi ‘ingabo za Ukraine batangaje ko iyi misile yarashwe n’indege igasenya ubu bwiherero bwari bufatanye n’ubwogero rusange, igihe intambara yari irimbanyije muri Odessa.

Related posts