Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyuma yuko M23 yemeye gushyira intwaro hasi FARDC yongeye kubagabaho ibitero ariko M23 ikomeza kuganza

Hashize iminsi mike abarwanyi ba M23 bemeye gushyira intwaro hasi ubundi hakayobokwa inzira y’ibiganiro biganisha kumahoro aba barwanyi batangaza ko barwaniraga, ariko ingabo za Leta ndetse na FDLR basa naho adashaka gukozwa ibyo kuba bareka urugamba ngo bareke kugaba ibitero kuri M23.

Murukerera rwo kuri iki cyumweru kuwa 18 Ukuboza 2022, imirwano hagati ya M23 na FARDC yongeye kuburwa muri groupemment ya Bishusha muri territoile ya Rutshuru nkuko tubikesha Radio Okapi yatangaje ibyayamakuru. ayamakuru avuga ko ingabo za Leta ndetse n’inyeshyamba za FDRL zisanzwe zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, bagabye ibitero kubirindiro bya M23 biherereye i Rutshuru maze iyimirwano yatangajwe ihita itangira. nkuko iki kinyamakuru cyabitangaje, intambara yamaze amasaha agera kuri 2 aho byaje kurangira abarwanyi ba M23 babashije kwihagararaho basubiza inyuma ingabo za Leta ya Congo.

Ubwo inama mpuzamahanga yabereye i Luanda muri Angola yateranaga, yaje gufata imyanzuro ikomeye irimo no kuba babuza M23 gukomeza kuba yashotorana na FARDC ariko kuri iyinshuro aba barwanyi bakaba bari kwibaza impamvu bemeye kuba bashyira intwaro hasi ariko ingabo za leta zikaba zikomeje kubagera amajanja umunsi kumunsi ndetse ariko zangiza byinshi by’abaturage ariko barangiza bakabyitirira aba barwanyi.

Kugeza ubu ntakintu nakimwe leta ya Congo yari yatangaza kubyerekeye ikigitero ingabo zayo zagabye kuri M23 ariko kandi aba barwanyi ba M23 bakaba bamaze gutangaza ko muri uru rugamba bashimusemo umusirikare ukomeye wa FARDC.

Related posts