Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Nyuma yuko ikipe ya Police FC imaze imikino 4 itarabasha gutsinda igitego na Kimwe kurubu ikibitera cyamenyekanye. Soma iyinkuru witonze!

Ikipe ya POLICE FC kurubu iri mumakipe yanyuma kurutonde rwa championa ndetse ikaba ariyo kipe yonyine itari yabasha kwinjiza igitego na kimwe mumazamu y’ikipe baba bahanganye.ibi kandi bituma iyikipe iza kumwanya wa 15 mugihe amakipe asanzwe ari 16. usibye kuba iyikipe itari yabasha kwinjiza igitego akaba ari nubwambere biyibayeho, ninubwambere umutoza w’iyikipe Mashami Vincent bimubayeho ko amara imikino igera kuri 4 atabashije gutsinda igitego na kimwe.

Nyuma yuko rera ibyo byose bibaye, kurubu hakomeje kwibazwa icyaba kiri gutuma iyikipe biyigendekera gutya ariko nyamara abakurikiranira hafi ibyumupira bakaba bemeza ko iyikipe ifite ikibazo gikomeye cyo kuba ifite abakinnyi bakuze cyane kurusha abandi muri Championa y’u Rwanda ndetse usibye kuba ari abakinnyi bakuze ahubwo hakaniyongeraho ko ari abakinnyi batari kurwego rwo kuba bakinira iyikipe izwiho kugira abafana mbarwa.

Nubwo kuba ifite abafana bake ari kimwe mubituma aba basore ba Mashami Vincent batitwara neza, ariko kandi bivugwa ko benshi mubakinnyi bayo aho kumara igihe bategura umukino no gushaka icyaba kugirango batsinde byibuze igitego kabone niyo batsindwa umukino, aba basore ba Police FC bakaba bashinjwa kuba bamara umwanya bari mubidafite umumaro by’amatiku ndetse akaba ari kimwe mubisubiza inyuma iyikipe.

Kurubu hakomeje kwibazwa icyo Umutoza Mashami Vincent azakora kugirango abashe kuba yabona amanota 3 byibuza arebe ko yakura iyikipe kumwanya wanyuma ndetse arebeko yayikura mugisebo cyuko ariyo kipe yonyine imaze imikino ingana nkiyo iyi imaze idatsinda igitego nakimwe ndetse abe yayihesha agaciro nkuko iyikipe yarisanzwe ari ikipe ihora muzimbere ariko kurubu ikaba yaramaze kujya mumyanya ibiri yanyuma.

Related posts