Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyuma yuko abanye-Goma batangaje ko bagiye kwamagana ingabo z’abarundi biravugwa ko izingabo zatangiye kwiba no gusahura abaturage. Soma witonze!

Nyuma yuko umukuru w’igihugu cy’u burundi Evariste Ndayishimiye abaye umuyobozi mukuru w’iumuryango wa Africa y’uburasirazuba, yahaye isezerano abanyamuryango ko agiye kwita kukibazo cy’umutekano muke urangwa muri bimwe muri ibi bihugu harimo na repuburika iharanira demokarasi ya Congo ndetse aza no kuvuga ko hamwe n’ingoma ye azashirwa aruko akemuye burundu iki kibazo cy’umutekano muke urangwa muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo.

Akimara gutangaza ibi byose abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bavuze ko uyumuyobozi ibyo avuze byamunaniye no kubikora mugihugu cye bityo aba batavuga rumwe n’ubutegetsi bakaba batarabyumvaga kimwe nawe ndetse bakanumvako ari ukwigereranya. nubwo havuzwe byinshi ariko ntabwo byigeze bica intege uyumuyobozi kuko hataciye na kabiri uyumugabo yaje kohereza ingabo muri repuburika iharanira demokarasi ya Congo ngo zige gufasha ingabo zakino gihugu muguhangana n’abarwanyi ba M23 nubwo kugeza nabugingo nubu byakomeje kugorana ko aba barwanyi bava muduce bigaruriye ahubwo umunsi kumunsi aba barwanyi bagenda bigarurira utundi duce dutandukanye.

Muminsi ishize rero abatuye umujyi wa Goma bagaragaje ko batishimiye imikorere y’ingabo z’abarundi byitwaga ko bagiye gufasha FARDC muguhashya abarwanyi ba M23 ndetse aba baturage bakaba baratangaza ga ko aba basirikare b’abarundi ntakintu nakimwe bamaze muri Congo ndetse aba baturage baza guhishura ko bazabamagana nkuko bamaganye MONUSCO ndetse bakayirukanana n’ibyayo byose. aba barundi bacyumva ko abaturage batabishimiye bivugwa ko batangiye kwitwara muburyo butari kinyamwuga ko ndetse bitanakwiriye abasirikare b’igihugu.

Kumunsi w’ejo rero babinyujije kurukuta rwabo rwa Facebook, Goma news 24 yatangaje ko ingabo z’abarundi zari ziri mubutumwa bwo kugarura amahoro muri DR Congo ziyunze kumabandi akoresha intwaro azwi nka Nyatura maze bagasahura inka zigera kuri 200 z’abaturage maze bakaza kuzigabana n’ayamabandi. ibi byakomeje gushengura abanye-congo ndetse banatangaza ko bidatinze baza kwirukana izi ngabo ngo zikajya mugihugu cy’iwabo cyane ko hamaze iminsi hari gututumba intambara nyuma yuko bivuzweko Uwari umushikiranganji wa1 w’ikigihugu ngo yaba yarashakaga gutembagaza ubutegetsi ariko akaza guhindurwa mumaguru mashya.

Related posts