Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Nyuma y’ubwumvikane bucye ubuyobozi bwa APR FC bwasabye umutoza Mohammed Adil gukosora ibintu bibiri bakongera bakiyunga

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwasabye umutoza Mohammed Adil Erradi kuzagaruka mu kazi yakosoye imyitwarire yo gusuzugura abakinnyi ba APR FC no kutazongera gusuzugura umukozi uwo ariwe wese wo muri iyi kipe.

Tariki ya 14 Ukwakira 2022 ni bwo APR FC yamenyesheje Adil ko yahagaritswe mu gihe cy’ukwezi kubera amakosa afitanye isano no guteza umwuka mubi mu ikipe no kuyihungabanya.

Ni icyemezo uyu mugabo yavuze ko atishimiye kuko cyafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko gishingiye ku itegeko rigenga umurimo mu Rwanda mu gihe we ari umutoza Mpuzamahanga w’Umupira w’Amaguru ugengwa n’amategeko y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA.

Adil Mohammed utaranyuzwe n’uko yafashwe yanzuye gusubira iwabo muri Maroc. Kugeza ubu ntiyeruye ko atazagaruka ahubwo yashimangiye ko igihe ari cyo kizabigena.

Amakuru yizewe twamenye ni uko ubuyobozi bwa APR FC buheruka kugirana ibiganiro na Mohammed Adil Erradi maze impande zombi zumvikana ko zikwiye gukomeza gukorana, ubuyobozi bwa APR FC bukaba bwarabwiye uyu mutoza ko nyuma y’ibyumweru bibiri agomba kuzaba yaragarutse mu kazi bigendanye n’uko ibihano bizaba birangiye.

Impamvu nyamukuru ubuyobozi bwa APR FC bwafashe umwanzuro wo kuzagarura umutoza Mohammed Adil mu kazi ni uko agifite amasezerano y’amezi 21 bisobanuye ko bamwirukanye babanza kumuha arenga miliyoni 500 z’Amanyarwanda.

Impande zombi zizakomeza gukorana umutoza Mohammed Adil Erradi akaba yaremereye ubuyobozi bwa APR FC ko nagaruka mu kazi atazongera guteza umwuka mubi mu rwambariro, nta gihindutse mu mpera z’icyumweru gitaha azaba yagarutse mu Rwanda.

Adil yahawe inshingano zo gutoza APR FC mu 2019; yerekanywe nk’umutoza wayo mukuru mu ntangiriro za Kanama muri uwo mwaka.

Uyu Munya-Maroc yasimbuye Umunya-Serbia Zlatko Krmpotić wari umaze kwirukanwa kubera umusaruro muke.

Mu myaka itatu amaze muri APR FC, Adil Erradi Mohammed w’imyaka 44 yafashije iyi Kipe y’Ingabo kwegukana ibikombe bitatu bya shampiyona, igikombe gihuza amakipe y’ingabo mu Karere n’Igikombe cy’Intwari.

Agahigo kandi yagezeho ni ako gufasha APR FC kuzuza imikino 50 itaratsindwa, aho we ubwe yatsinze 49, yiyongera kuri umwe watojwe na Jimmy Mulisa wasigaranye ikipe nyuma yo kwirukanwa kwa Zlatko

Related posts