Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Nyuma yo kunganya undi mukino wa gicuti na El Merreikh, Rayon Sports igiye gukina na Gasogi united ifite ikizere kidahagije

Uyu munsi ikipe ya Rayon sports yakinaga umukino wa gicuti wa Kane ukaba uwa 5 ikinnye mbere y’uko kuri uyu wa wa gatanu itangira shampiyona.

Mu mukino wa gicuti wabereye mu Nzove ku kibuga cya Skol aho Rayon sports isanzwe ikorera imyitozo, ikipe zombi Yaba Rayon Sports na El Merreikh byarangiye ntanimwe inyeganyeje inshundura Kuko umukino warangiye ari ubusa kubusa 0-0.

Rayon sports imaze gukina imikino 5harimo ine ya gicuti itabashije gutsindamo n’umwe, yanganyije itatu itsindwa umwe. Gusa yatsinze APR FC kuri super cup yo mu Rwanda ibitego 3-0.

kuri uyu wa gatanu iyi kipe y’igikundiro iratangira ikina na Gasogi united mu mukino ufungura shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2023-2024.

Related posts