Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Nyuma yo kumenya ibyo Moussa Camara yakoreye mumyitozo KNC wa Gasogi ahaye AS Kigali gasopo

Umuyobozi wa Gasogi United ukunzwe nabatari bake muri ruhago nyarwanda, yongeye gutangaza benshi ubwo yarari mukiganiro asanzwe akora mugitondo nubundi kuri Radio 1 aho icyo kiganiro kiba kigamije kuvuga imyato ndetse no gukundisha abakinri bato ruhago nyarwanda ariko na Gasogi muri Rusange. uyumugabo ubwo yabazwaga uko abibona muri championa ndetse anabazwa amakipe abona nk’abakandida kugikombe cya Championa uyumugabo yaje gutereru amagambo yatangaje benshi ndetse akanabasetsa.

Yagize ati “amakipe azatwara igikombe cya Championa ntabwo AS Kigali izazamo. gutwara igikombe kwa AS Kigali bigereranywa no guhekenya urutare urwitiranya na Shikarete ukibwirako uzarunoza.” umunyamakuru barikumwe yamubajije ikimuteye kuvuga ibyo no gukura ikipe ya As Kigali muzatwara igikombe cya Championa maze uyumugabo asubizako iyikipe yaguze abakinnyi benshi ariko abashoboye mo ari abakinnyi bake ngo abandi bakaba ari abakinnyi basanzwe.

Uyumugabo kandi yongeye kumvikana ashimangira ko ikipe ya Rayon Sport iri mubakandinda bo gutwara igikombe ndetse anavuga ko nubwo ikipe ya APR FC ifite ibibazo nayo umuntu yayibarira mumakipe azitwara neza ndetse anatangaza ko ikipe ya Gasogi United nayo iri mumakipe ahatanira ikigikombe ko ndetse iyikipe yiteguye gukora ibishoboka byose kugirango ibe yakwitwara neza kuruta uko yajyaga iba iri kurwano no gushaka umwanya mwiza ariko ngo kuri iyinshuro iyikipe ikaba iri kurwana no kuba nayo yakubaka izina igatwara igikombe cya championa.

Related posts