Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Nyuma yo kubona Elie Ganijuru wa Rayon Sport mumyitozo y’amavubi, Umukinnyi ukomeye yasabye ikipe ye kumugura kubera iyimpamvu!

Hashize iminsi mike, Myugariro Elie Ganijuru agiye mu ikipe ya Rayon Sport yagezemo avuye mu ikipe ya Bugesera. Nyuma yuko uyumusore rero agaragaje urwego rudasanzwe mumikino ya Gicuti ikipe ya Rayon Sport yakinnye ndetse no mumukino wambere iyikipe yakinnye na Rutsiro,byatumye agirirwa icyizere n’abatoza b’ikipe y’igihugu maze bamuhamagara bwambere mu ikipe nkuru amavubi.

Nyuma yuko uyumusore agize ayamahirwe, nawe ntabwo yigeze ayapfusha ubusa ahubwo yongereye imbaraga mumyitozo ndetse no mumyitozo aza kugaragaza impano idasanzwe ndetse bituma abakinnyi bakinana mu ikipe y’igihugu barushaho kumwitegereza. ubutumwa rero buturuka mu ikipe y’igihugu nuko umwe mubakinnyi bakomeye yaba yahamagaye abayobozi ba APR FC akababwirako uyumusore ari kurwego ruri hejuru ugereranije nabandi bakinnyi iyikipe ifite bakina kumwanya umwe.

Amakuru kandi aturuka mu ikipe y’igihugu yemezako usibye kuba uyumusore yaratangaje bagenzi be, ngo n’abatoza batangariye impano idasanzwe ndetse n’umuvuduko udasanzwe uyumusore afite wiganjemo ubuhanga bwinshi. ibi kandi bikaba ari ikimenyetso gikomeye kigaragaza ko ikipe ya Rayon Sport yaguze abakinnyi yitonze ikaba yaraguze abakinnyi beza ndetse ibyitwaga inzozi zo kuba yatwara igikombe ikaba ishobora kuzikabya mugihe aba bakinnyi bamara kumenyerana ubundi Imvune zikaba nkeya.

Nkwibutseko Elie Ganijuru yageze mu ikipe ya Rayon Sport avuye mu ikipe ya Bugesera FC akaba yarageze mubitekerezo by’ubuyobozi bwa Rayon Sport nyuma yuko umutoza George Paxiao wahoze atoza iyikipe abonye impano idasanzwe y’uyumukinnyi agahita asaba ko yaza kuba yakina muri iyikipe ndetse akaza gufatanya nabagenzi be mukuzishimira gutwara igikombe.

Related posts