Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Nyuma yo gutwara igikombe mukeba ikipe ya Rayon Sports igihe kugura undi rutahizamu ukomeye cyane.

Uyu mwaka dushobora kuzabona ikipe ya Rayon Sports iri kurundi rwego ni nyuma yo gutsinda ikipe ya APR FC ariko nanubu ikaba itaranyurwa  kuko igiye kugura undi rutahizamu.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 12 Kanama 2023 nibwo habaye umukino wo guhatanira igikombe kiruta ibindi mu Rwanda Super Cup.
Ni umukino warangiye ikipe ya APR FC yandagajwe bikomeye n’ikipe ya Rayon Sports bakunze kwita Gikundiro iyitsinze ibitego 3-0.

Imihanda ya Kigali yari yuzuye abafana ba Rayons Sports bagenda babyina Murera, n’izindi ndirimbo zo kwishima.

Mu kiganiro Perezida wa Rayon Sports yahaye itangazamakuru, yavuze ko igikombe batwaye kivuze ko Rayon Sports irimo kwiyubaka, ndetse binagaragaza ko igiye gutangira shampiyona neza.

Yavuze ko biteguye bashyize hamwe n’abafana, bityo bakaba biteguye gukina imikino nyafurika ndetse bakagera kure hashoboka.

Umuyobozi wa Rayon Sport Uwayezu Jean Fidele yavuze ko uwari umutoza wungirije wa Rayons Sports yahawe akazi ko gutoza ikipe y’abagore n’ingimbi nyuma yuko byagaragaye ko atumvikana numutoza mukuru w’ikipe.

Abajijwe kubyo  kugura abakinnyi, Uwayezu Jean Fidele yasubije ashize amanga  ati Dushobora kongeramo umukinnyi mu busatirizi, hari uwo tuzongeramo.”
Dushaka ko Rayon Sport iba ikipe y’ubukombe kuruhando rwa Afurika kuko mu Rwanda ho birigaraza

Jean Fidele akomeza avugako bateguye neza shampiyona ndetse n’imyiteguro y’imikino Nyafurika ikaba igeze kure dore ko bagiye kongeramo undi rutahizamu.

Related posts