Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Nyuma yo gutsindwa na APR FC, abakinnyi babiri ba Rayon Sports barwaniye mu rwambariro

Umukinnyi wo hagati mu kibuga mu ikipe ya Rayon Sports, Mugisha Francois bakunze kwita Master yatonganye bikomeye na rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Mali witwa Moussa Camara, bakaba barwanye gusa abandi bakinnyi ndetse n’abatoza bahita babakiza.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Ukuboza 2022, ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye APR FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Uyu mukino w’ishiraniro warangiye Ikipe y’Ingabo z’Igihugu itsinze Rayon Sports igitego kimwe ku busa cyinjijwe na Bizimana Yannick ku mupira mwiza yaherejwe na Ishimwe Annicet.

Nyuma y’umukino bageze mu rwambariro abakinnyi ba Rayon Sports bari bafite agahinda gakomeye, buri umwe ashinja undi kuba atatanze umusaruro ushimishije akaba ari naho havuye gushyamirana hagati ya Moussa Camara na Mugisha Francois bakaba barwanye ariko abandi bakinnyi bahita babakiza.

Nyuma y’uko Rayon Sports itsinzwe na APR FC, iyi kipe itozwa na Haringingo Francis Christian iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 28, mu gihe ikipe ya APR FC ifite amanota 27.

Related posts