Sosiyete sivile yo muri Teritwari ya Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yamaganye mu itangazo ryayo ibikorwa by’ubusahuzi byagaragaye kuri uyu wa Kabiri ushize, Itariki 25 Ugushyingo 2025, bikozwe n’ingabo za leta n’inyeshyamba bafatanyije.
Uyu muryango utegamiye kuri leta urashinja bamwe mu basirikare ba FARDC ndetse n’inyeshyamba za wazalendo kuba inyuma y’ibikowa byo gusahura abaturage byakozwe nyuma y’igitero cya AFC/M23.Sosiyete sivile iti: “Ibiro by’ubuhuzabikorwa muri teritwari bya sosiyete sivile ya Mwenga biramenyesha ko mu kurenga ku ihagarikwa ry’imirwano ryashyizweho umukono hagati ya AFC/M23 na RDC, ndetse no hagati y’u Rwanda na RDC, AFC/M23 yateye kuva kuwa Kane, itariki 19 Ugushyingo, ibirindiro bya FARDC muri gurupoma za Mulanga, Chiyeshero na Kitwabuluzi na Butongo muri Sheferi ya Lwindi,”
Iyi nkuru dukesha Kivu Morning Post ikomeza ivuga ko FARDC na Wazalendo byaba byarihagazeho amanywa n’ijoro, kuva kuwa Kane kugeza kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 24 Ugushyingo 2025.
Erezida wa Sosiyete Sivile yamwenga, Lungele Itebo Samuel, yagize ati: “ Iyo mirwano yangije byinshi, iteza guhunga ku bwinshi abaturage ba gurupoma za Mulanga, Chiyeshero na Kitwabaluzi berekeza Haut-Burinyi, muri Sheferi ya Burinyi n’ubundi. Abaturage ba Gurupoma ya Ihanga bahunze berekeza Kashombo, Kamikile na Mwenga-centre. Aba Kasika, Kiyonvu na Kalambi bahunze berekeza Mwenga-centre.”Yakomeje agira ati: “ Bamwe mu bahunze ba FARDC na Wazalendo basahuye uyu munsi kuwa Kabiri I Kasika na Mwenga-centre. Umunsi wose wahungabanye: nta mashuri, amabutike arafunze, nta rujya n’uruza rw’ubwikorezi rusange. Abaturage b’umurwa mukuru wa Sheferi ya Lwindi, Kasika-Chidasa, n’abo mu murwa mukuru wa Teritwari ya Mwenga bamaze umunsi wose bumva amasasu y’abasahuzi.”
Ubwo Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyasabwaga kugira icyo kivuga kuri aya makuru, cyahisemo kutagira icyo gitangaza. Kuva kuwa Kane ushize, biravugwa ko urujya n’uruza hagati ya Bukavu na Mwenga rwahagaze kuva Tubimbi kugera Kadika nyuma y’iyo mirwano hagati y’impande zombi.
