Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashyaImikino

Nyuma yo gutsinda ibitego 2 mumukino wa Gicuti Camara wa Rayon Sport atanze isezerano kubafana bari bahangayikishijwe ni imvune ya Onana.

Hashize iminsi mike ikipe ya Rayon Sport yisubije Rutahizamu wayo yahoranye Mussa Camara. uyumugabo akigera muri Rayon Sport benshi bumvaga ko azajya abanza mukibuga ariko kugeza aho championa igeze kumunsi wayo wa 4 uyumusore akaba atari yakina umukino numwe muri iyikipe ikundwa na beshi mu Rwanda. kumunsi wejo ubwo uyumusore yabashaga guhesha Rayon Sport intsinzi mumukino wa Gicuti yanatsinzemo ibitego bigera kuri 2 muri 3 iyikipe yatsinze, byatumye aha isezerano abafana ba Rayon Sport bari bahangayikishijwe nuko iyikipe yaba igiye guhura nikibazo nyuma yuko rutahizamu wabo Willy Essombe Onana agiriye ikibazo.

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wacu, Camara yashimiye umutoza wamuhaye amahirwe yo kubanza mukibuga ndetse akanakina iminota igera kuri 90 ndetse asaba abafana kureka kujya bacyocyorana n’abakinnyi ahubwo bakabaha umwanya maze bagakora akazi kabazanye muri gikundiro. uyumusore wirinze gutangaza ibintu byinshi yavuze ko yifuza kongera kugaruka muri Championa maze akaba yafasha ikipe ya Rayon Sport kuba yatsinda ibitego itigeze itsinda mumateka ndetse uyumusore agaragaza ko iyikipe yiteguye kuba yaza igahangana ndetse byanakunda ikaba yatwara igikombe cya Championa.

Nubwo iyntego yo kuba yatwara igikombe muri Rayon Sport ayihuriye ho na buriwese uri muri Rayon Sport, uyumusore yashimangiye ndetse abwira abafana ko uko byagenda kose bazabona uruhare rwe mumarushanwa yose iyikipe izakina ndetse ashimangira ko azagerageza kuziba icyuho cya Onana wagize ibibazo by’imvue ariko uri hafi kugaruka.

Related posts