Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin, yongeye gukomeza umutima abafana b’iyi kipe, abatangariza ko biteguye urugamba rwo kwegukana igikombe, mbere yo guhura na Mukura Victory Sports.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 27 Werurwe 2025, Rayon Sports yakoze imyitozo ya kabiri nyuma y’uko abakinnyi bayo bari mu ikipe y’igihugu, Amavubi, bagarutse. Mu gihe imyitozo yari irimbanyije, iyi kipe yashyikirijwe imyambaro mishya izajya ikoresha mu myitozo ya buri munsi.
Nyuma y’iyi myitozo, Muhire Kevin yatangaje ko abakinnyi ba Rayon Sports bameze neza kandi bafite intego imwe rukumbi: gutwara igikombe.
“Ikipe yiteguye neza, umwuka ni mwiza. Turabizi ko dusigaje imikino umunani ngo tugere ku ntego. Tuzajya dutekereza umukino ku mukino, ariko intego nyamukuru ni igikombe. Tuzakora ibishoboka byose kandi twizeza abakunzi ba Rayon Sports ko ku wa Gatandatu tuzatsinda.”
Mukura VS yatsinze Rayon Sports mu mukino ubanza, ariko ibintu byarahindutse
Mu mukino ubanza wabereye kuri Stade Huye, Mukura VS yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1, mu mukino wagoye cyane iyi kipe y’i Nyanza. Gusa, Muhire Kevin yavuze ko amakosa bakoreye muri uwo mukino yamaze gukosorwa, ndetse yizeza abafana ko bazitwara neza mu mukino wo kwishyura.
“Mukura VS yadutsinze dufite imvune nyinshi. Amakosa twakoze turayazi, twarayakosoye. Kuri uyu mukino mushya, nta kosa tugomba gukora. Twiteguye neza, igisigaye ni uko abafana baza kudushyigikira, natwe tukabaha ibyishimo.”
Rayon Sports iri gukora ibishoboka byose ngo yizere amanota atatu muri uyu mukino uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 29 Werurwe 2025, kuri Stade Amahoro guhera saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba.
Kugeza ubu, Rayon Sports niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 46, mu gihe Mukura VS iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 30.
Ese Muhire Kevin n’ikipe ye bazishyura Mukura VS, cyangwa se iyi kipe yo mu majyepfo izongera kwerekana ubukana bwayo?