Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Nyuma yo gusuzugurwa na Musanze FC umukinnyi wa Rayon Sports yapfukamye asaba imbabazi.

 

Ndayishimiye Richard umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports yasabye abakunzi b’ iyi kipe imbabazi nyuma yo kunganya n’ ikipe ya Musanze FC ibitego 2_2.

Uyu mukino wabaye ku Cyumweru tariki ya 09 Gashyantare 2025 , ubera kuri Kigali Pelé Stadium birangira ikipe zombi zinganyije ibitego 2_2.

Abarebye uyu mukino bavuga ko wari uryoheye ijisho , kuko wabonaga amakipe yombi arimo kwatakana bituma umukino uryohera abawurebaga.,nyuma y’ uyu mukino ikipe ya murera itabashije kubona amanota 3 abakunzi ba yo babajwe cyane ni uko ikipe yabo yitwaye ariko bababazea bikomeye n’ umuzamu wabo Khadine Ndiaye, bashyizeho ibi bitego byose Rayon Sports yatsinze.

Ndayishimiye Richard umurundi ukinira iyi kipe yambara ubururu n’ umweru abinyujije ku mbuga nkoranyambagaya ze yasabye imbabazi abakunzi b’ iyi kipe avuga ko nabo batashakaga ko bigenda gutya ariko badakwiye gucika intege kuko bizeye ko intego bihaye zizagerwaho. Ati” mu mbabarire kubw’ uko Rayon Sports yitwaye uyu munsi. Umuryango mugari wa Rayon Sports,nk’ abakinnyi ntabwo twashakaga ko bigenda gutya ariko umupira ni uku ugenda. Reka tureke kuva ku izima. Nizeye ko tuzagera ku ntego nzacu”.

Kuri ubu ikipe ya Rayon Sports kunganya n’ ikipe ya Musanze FC ibitego 2_2 ,byatumye ikinyuranyo hagati yayo na APR FC kigabanuka kigera ku manota 3 gusa. Ikipe ya APR FC yo tariki ya 08 Gashyantare ,yari yatsinze ikipe ya kiyovu sports ibitego 2_1.

 

Related posts